Tennis: Hakizumwami na Nishimwe bongeye kwigaragaza muri Shampiyona y’abato

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ugushyingo 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Hakizumwami Junior na Nishimwe Carine begukanye irushanwa rya Tennis ryahuje abakinnyi bari hagati y’imyaka 12 na 16, ryasojwe ku Cyumweru, aho ryari rigamije gushaka abazahagararira u Rwanda mu mwaka utaha.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, ryitabiriwe n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu batarengeje imyaka 16, ryegukanywe na Hakizumwami Junior watsinze Ukundase Bonheur amaseti 2-0 ku mukino wa nyuma, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Habiyambere Kevin.

Mu bakobwa, irushanwa ryegukanywe na Nishimwe Carine watsinze Tuyishimire Rona, naho umwanya wa gatatu utwarwa na Irakoze Belyse.

Mu batarengeje imyaka 14, umwanya wa mbere mu bahungu watwawe na Munyekuzo atsinze Murinzi Gédéon, naho Habiyambere Calvin aba uwa gatatu.

Mu bakobwa, hatsinze Keza Kelia wahigitse Zallah, mu gihe mu bari munsi y’imyaka 12 hatsinze Igiraneza na Tuyishime Esther mu bahungu n’abakobwa.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko urwego abana bagaragaje mu irushanwa rushimishije bigendanye n’igihe gishize hatari amarushanwa n’imyitozo ityaye.

Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane kuko no mu bwitabire twabaraga ko hazitabira abana bari hagati ya 80-100, abiyandikishije banagize uruhare mu irushanwa ni 83 byumvikana ko bwabaye bwiza kandi abana bava mu makipe yose n’ahatandukanye mu gihugu.”

“Ni irushanwa ryadusigiye ishusho y’umukino wa Tennis mu Rwanda muri abo bana. Bidufasha kureba abarusha abandi impano tubashyiremo ubushobozi tuzabone abazakina imikino mpuzamahanga.”

Muri iri rushanwa ryatewe inkunga na Mota-Engil na Cercle Sportif de Kigali yatanze ibibuga, abana babaye aba mbere muri buri cyiciro, bazishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose, ababaye aba kabiri bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’umukino wa Tennis mu gihe ababaye aba gatatu bahawe ibikoresho by’ishuri gusa.

Abana bose baje mu myanya itatu ya mbere bafata ifoto hamwe n'abayobozi
Ababaye aba mbere bazarihirwa amafaranga y'ishuri mu gihe cy'umwaka wose
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste yifotozanya n'uwari uhagariye Mota-Engil yateye inkunga iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .