00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Djokovic yatsinze Lehecka asanga Alcaraz muri ¼ cya Australian Open

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 January 2025 saa 11:47
Yasuwe :

Novak Djokovic yatsinze Jiri Lehecka amanota 6-3, 6-4, na 7-6 (7-4), asanga Carlos Alcaraz muri kimwe cya kane cya Australian Open.

Ni umukino utagoye Djokovic cyane nubwo Lehecha uri ku mwanya wa 24 ku Isi yagerageje kwihagararaho mu minota ya nyuma ariko bikanga.

Mu mikino ya ¼, Djokovic azahura na Carlos Alcaraz mu mukino utegerejwe na benshi kuko aba bakinnyi bombi bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Icyakora, Alcaraz amaze iminsi yitwara neza imbere ya Djokovic kuko yamutsinze ku mukino wa nyuma kuko yamutwaye Wimbledon ebyiri ziheruka.
Ni mu gihe undi nawe yamutwaye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike iheruka kubera i Paris mu mpeshyi ya 2024.

Ni ku nshuro ya 15 Djokovic ageze muri ¼ cya Australian Open, ari gushaka uko yegukana iri rushanwa ngo ribe Grand Slam ya 25 yegukanye ari nako yandika amateka mashya yo kugira nyinshi.

Kugeza ubu, undi mukino wa ¼ uzahuza Umunyamerika Tommy Paul n’Umudage Alexander Zverev.

Djokovic yatsinze Lehecka asanga Alcaraz muri 1/4
Jiri Lehecka yagerageje kwihagararaho ariko biranga
Jiri Lehecka asanzwe ari nimero ya 24 ku Isi
Novak Djokovic yageze muri 1/4 cya Australian Open ku nshuro ya 15
Umukino wa Carlos Alcaraz na Djokovic ni umwe mu itegerejwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .