Muri Nyakanga 2024, ni bwo Murray wamaze imyaka 20 ari umukinnyi kabuhariwe yasezerewe muri Wimbledon, ahita avuga ko ubuzima bwe butamwemerera gukomeza gukina nubwo yabyifuzaga.
Uyu mugabo wegukanye Grand Slam eshatu, yamaze kwinjira mu mirimo yo gutoza ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mwaka w’imikino utaha azaba ari umutoza wa Djokovic muri Australian Open.
Mu butumwa yatanze nyuma yo guhabwa akazi yagize ati “Nagiye mu batoza ba Novak bazamufasha muri Australian Open ubwo umwaka w’imikino uzaba utangiye. Ndabyishimiye kandi niteguye gutanga byose nkamufasha kugera ku ntego ze.”
Djokovic yavuze ko amateka ye na Murray ari ingenzi cyane kandi atekereza ko ubufatanye bwa bombi buzatuma amateka y’umukino wa Tennis akomeza kwiyongera.
Ati “Twatangiye guhatana tukiri abana, ndumva hashize nk’imyaka 25 buri wese asunika mugenzi we agakora kurushaho. Twarahanganaga kuburyo bamwe batwita abahinduye umukino, abemera guhangana n’abanditsi b’amateka.”
“Natekerezaga ko amateka yacu yarangiye. Ariko hari ikindi cyiciro gisigaye. Ni igihe cyo kugira ngo uwo twari duhanganye cyane abe ari mu ruhande rwanjye. Urakaza neza mu batoza banjye - Andy Murray.”
Djokovic afite amateka yo kuba yaregukanye Grand Slam inshuro 24 ndetse akaba ari nawe mukinnyi wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis.
Murray na we afite ibigwi bikomeye muri uyu mukino harimo imidali ibiri ya Zahabu mu mikino Olempike, ndetse mu 2016 akaba ari we wayoboye urutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi (ATP Rankings).
Aba bagabo bombi b’imyaka 37, bahuye inshuro zigera kuri 36 kuva mu marushanwa y’abato kugeza bakuze, ariko Djokovic atsindamo 25 kuri 11 za Murray.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!