Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, avuga ku myiteguro ye mu irushanwa rya Miami Open.
Muri iki kiganiro yabajijwe aho ahagaze ku birego byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Tennis (Professional Tennis Players’ Association - PTPA), riyobowe na Djokovic, avuga ko atazi aho byakorewe kandi yitandukanyije na byo.
Ati “Mvugishije ukuri nanjye byarantunguye, kuko nta muntu wigeze ubimbwiraho, ahubwo nabibonye ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi. Nabonye mu byo bakoresheje barega harimo n’amagambo navugiye mu itangazamakuru, ariko sinari mbizi.”
“Muri make rero ntabwo iriya baruwa banditse nyishyigikiye, mbisubiremo ntabwo nyishyigikiye kuko nta kintu nyiziho. Singiye kuvuga ngo ibirimo byose simbyemera, harimo ibyo nemera, ariko muri rusange ntabwo nyemera.”
Muri ibi birego byatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haregwa amarushanwa akomye nka ATP Tour, WTA Tour n’amashyirahamwe n’Impuzamashyirahamwe ya Tennis ku Isi (ITF).
Aya yose ashinjwa gutegura amarushanwa akomeye hatitawe ku nyungu z’umukinnyi ukina, ahubwo harebwe ku kwinjiza amafaranga menshi ku bayategura.
Ibindi biregwamo ni ukudafata neza abakinnyi harebwa ku bwishingizi bw’ubuzima bwabo.
ATP yagize icyo ivuga kuri iri shyirahamwe ry’abakinnyi n’ibirego ryatanze, ihamya ko bidafite aho bishingiye kandi, ibona nta mumaro na muto rifiteye abakinnyi.
Yagize iti “Mu by’ukuri ririya shyirahamwe ni iryo gucamo ibice abakinnyi no kutabubaha. Bityo rero turahakana twivuye inyuma ibirego byose kuko mu by’ukuri nta kuri kurimo. Twizeye neza ko tuzahacana umucyo.”
“Nonese wavuga gute ko abakinnyi badahabwa agaciro kandi mu nama z’ubutegetsi haba harimo abahagarariye abakinnyi kandi bihitiyemo? Ikindi kandi abakinnyi bahembwa bishimishije bitewe n’uko bitwaye, bakagira n’ibyo bagenerwa kuko bitabiriye.”
PTPA ni ishyirahamwe ryashinzwe mu 2019 bigizwemo uruhare n’umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic, rigamije guharanira no kwita ku burenganzira bw’abakinnyi ba Tennis.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!