Uyu Munya-Espagne ntiyagowe n’uyu mukino kuko yarushaga cyane Aliassime usanzwe uri nimero ya 13 ku Isi, mu gihe we ari nimero ya kabiri.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yaherukaga kwegukanira Roland Garros muri Kamena ku kibuga yakiniyeho mbere yo kwegukana na Wimbledon nyuma y’aho gato, bityo akaba ari gushaka igikombe cya gatatu muri uyu mwaka.
Ku mukino wa nyuma, Alcaraz azakina n’uza gukomeza hagati ya Novak Djokovic na Lorenzo Musetti.
Djokovic w’imyaka 37 yegukanye buri kimwe cyose yakiniye muri Tennis gusa ntabwo arabasha kwegukana umudali wa zahabu mu Mikino Olempike.
Byitezwe ko aza gusanga Alcaraz ku mukino wa nyuma baherukaga guhurira ku wa Roland Garros mu kwezi gushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!