Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.
Ku nshuro yaryo kabiri yikurikiranya, iri rushanwa rigiye guhuza abakinnyi b’abagabo babigize umwuga baturutse mu bice byose by’Isi aho bazahatanira ibihumbi 25$ tariki ya 23-29 Nzeri no kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.
Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 200$.
Mu bakinnyi 32 bazakina iri rushanwa, harimo 20 bari mu 1000 ba mbere ku Isi bazahita binjira muri tombola, mu gihe abandi umunani bazava mu majonjora azakinwa n’abakinnyi batandukanye barimo Raymond Riziki (Kenya), Brandon Sagala (Kenya), Rwamucyo David (Rwanda), Tuyishime Fabrice (Rwanda), Karenzi Hirwa Bryan (Rwanda) na Ethan Terblanché wo muri Afurika y’Epfo.
Abandi bane biyongeramo kugira ngo babe 32 bazatangira irushanwa ku wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri, ni abahawe ubutumire “wild card” barimo Abanyarwanda batatu; Ishimwe Claude, Muhire Joshua na Niyigena Étienne, kongeraho Umunya-Suède Rafael Ymer.
Umwongereza Oliver Crawford wa 225 ku rutonde rwa ITF, Umunya-Roumanie Filip Cristian Jianu wa 233 n’Umuholandi Max Houkes wa 297, ni bamwe mu bahagaze neza bitezwe i Kigali mu byumweru bibiri biri imbere.
Mu 2023, Niyigena Étienne, Habiyambere Ernest na Hakizumwami Junior ni bo Banyarwanda bahawe amahirwe yo gukina “Rwanda Open 2023”.
Icyo gihe Ishimwe Claude, Manishimwe Emmanuel, Muhire Joshua na Ishimwe Raoul ni bo Banyarwanda bari banyuze mu majonjora ariko nta n’umwe wakomeje.
Abanyarwanda batoranyijwe kuri iyi nshuro ni abitwaye neza mu marushanwa ngarukakwezi, aheruka gutangizwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!