Iri rushanwa rizamara iminsi itandatu, ryatewe inkunga na Kresten Buch na Cercle Sportif de Kigali yatanze ibibuga biri gukinirwaho mu Rugunga.
Umulisa Joselyne usanzwe utoza Tennis abakiri bato muri Académie ye ya “Youth Tennis Development”, yavuze ko impamvu yateguye iri rushanwa ari ukugira ngo abana bagaragaze urwego bariho.
Yakomeje avuga ko bizafasha bamwe muri aba bana kwitegura irushanwa rizahuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati rizabera mu Burundi mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Yagize ati “Mba ngomba guhuza abana mu marushanwa kugira ngo mbashe kureba urwego rwabo. Icya kabiri ni ukugira ngo dutegurire abana Shampiyona y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati izaba muri Mutarama cyangwa muri Gashyantare, nta gihindutse izabera mu Burundi.”
Abana 46 ni bo biyandikishije kugeza ubu, ariko byitezwe ko umubare ushobora kwiyongera nk’uko Umulisa Joselyne yakomeje abivuga.
Ati “Twatumiye abana bose bo mu Rwanda, mu makipe atandukanye. Muri buri ntara hari abana bahagarariye abandi ndetse no mu makipe y’i Kigali. Abahari ubu mu byiciro byose ni 46 ariko hano twakira abana bose, n’abandi bashobora kuza ntabwo bahejwe.”
Mu rwego rwo korohereza abana bashobora kwitabira iri rushanwa batinze, bitarenze ku wa Gatatu, hagenwe ko bakina bahura hagati yabo aho gukuranamo.
Umulisa yavuze ko impamvu bashatse ko iri rushanwa riba muri aya matariki ari uko “nyuma y’iminsi mikuru hari abana bajya mu biruhuko hanze y’u Rwanda.”
Amanda w’imyaka 10, umaze amezi make akina Tennis, yavuze ko ashaka kwitwara neza ku buryo yabona umwanya wa kabiri muri iri rushanwa.
Yagize ati “Ndacyakeneye kwitoza, ntabwo nkina Tennis cyane.”
Nshimiyimana Edison uri gukina mu cyiciro cy’imyaka 14 yavuze ko aya marushanwa abazamurira urwego.
Ati “Nsanzwe nkina Tennis, natangiye mu 2019. Nje guhangana ngo ndebe ibyo ngomba gukosora. Hari icyo bidufasha kuko uko nakinaga umwaka ushize ntabwo ari ko bimeze ubu. Narazamutse.”
Muri Nzeri 2020 ni bwo Umulisa Joselyne yatangije Académie ya Tennis igamije kwigisha uyu mukino abakinnyi bakiri bato kugira ngo azamure umubare wabo ukiri muto cyane cyane mu bakobwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!