00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Abana 200 bitabiriye irushanwa ryo kugaragaza urwego rwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 April 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Abana 200 barimo abahungu n’abakobwa baturutse hirya no hino mu gihugu ni bo bitezwe mu irushanwa rya Tennis "Future Champions Tennis Tournament" ryatangiye kubera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 6 Mata 2024.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Inkomoko, ryateguwe n’Umuryango TRCF usanzwe uzamura impano z’abakiri bato muri Tennis y’u Rwanda.

Umuyobozi wawo, Umulisa Joselyne, yavuze ko nyuma y’uko abana bavuye mu mashuri, ubu bari mu biruhuko, bashaka kureba uko urwego rwabo ruhagaze.

Ati "Rigamije kureba aho abana bageze mu mikinire yabo, turebe niba barasubiye inyuma cyangwa gutera imbere. Ryitabiriwe n’ibyiciro byose, guhera ku bari munsi y’imyaka 10, 12, 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa baturutse mu ntara zose z’u Rwanda, bari gukina n’abagize amashami ya TRCF yose mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Turi kwakira abana, hari n’abataje bazaza ku munsi wa nyuma, abo twita Mini-Tennis biga kurenza agapira. Bose hamwe twafashe abana 200. Ntabwo bose bitabiriye kubera ko twari dufite iminsi mike, ntabwo abana bose bagera mu 1500 dufite muri TRCF bose twabatumira ngo baze, twatoranyijemo abarusha abandi."

Abana bazitwara neza muri iri rushanwa bazakomeza kwitabwaho ku buryo ari bo bashobora gutoranywamo abazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

Abahungu n'abakobwa bitabiriye iri rushanwa rya Tennis rizamara iminsi itanu
Iri rushanwa riri ryahuje abana bari munsi y'imyaka 16 mu byiciro bitandukanye riri kubera muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga
TRCF yateguye iri rushanwa mu rwego rwo kureba uko abana bahagaze muri Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .