Aya marushanwa yaherukaga kuba mu 2004, azajya aba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.
Gusa ubwo aya marushanwa yatangiraga muri uku kwezi kwa Nzeri, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda bwahisemo kuyashyira mu cyumweru cya mbere kuko mu mpera z’uku kwezi hazaba irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open M25.
Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali ari na byo bizajya bikinirwaho aya marushanwa ahuza abakinnyi b’imbere mu gihugu.
Amanota abakinnyi babonye muri aya marushanwa ni yo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis rizajya rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko bakurikiranye mu byiciro bitandukanye uhereye ku bana batarengeje imyaka 12, abatarengeje 14, 16 na 18 ndetse n’abakuru mu bahungu ndetse n’abakobwa.
Uru rutonde ni na rwo abatoza bazajya bifashisha mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagarira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda ruzajya rwitabira.
Ni na rwo kandi Ishyirahamwe Nyarwanda rya Tennis rizagenderaho hatoranywa Abanyarwanda bazitabira Irushanwa rya Rwanda Open M25 rizatangira kubera i Kigali muri iki cyumweru.
Gutegura aya marushanwa ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateranye ubwo hasozwaga Irushanwa Mpuzamahanga ry’Abatarengeje imyaka 18 (ITF World Tennis Tour Juniors Grade 4) rizwi nka J60 riherutse kubera i Kigali.
Ni inama yari iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, ndetse n’umukozi w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Tennis ushinzwe Iterambere ry’uyu mukino mu Karere k’Ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika, Ntwali Thierry.
Asobanura ibijyanye n’aya murushanwa, Karenzi yavuze ko amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwakira yatumye rutekereza gutegura iry’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa mu rwego rwo kubategura neza ku buryo na bo babasha kwitwara neza mu minsi iri imbere.
Ati “Imwe mu nyungu zo kwakira amarushanwa mpuzamahanga ni uko bidufasha kwegereza abana bacu amarushanwa bityo bikaborohera kuyitabira. Aba ari amahirwe ku bakinnyi bacu yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga kuko umusaruro bakura muri aya marushanwa ntabwo ari wo tuba twifuza.”
Yakomeje agira ati “Icyo aba bana b’abanyamahanga babarusha ni uko bakina amarushanwa menshi. Turizera rero ko aya marushanwa yo ku rwego rw’igihugu azabafasha kuzamura urwego.”
Amarushanwa nk’aya ahuza abakinnyi bo mu Rwanda hagamijwe kugena uko barushanwa, yaherukaga mu myaka 20 ishize.
Ishimwe Claude ni we wegukanye irushanwa rifungura ryabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali nyuma yo gutsinda Muhire Joshua amaseti 2-0 (6-3, 6-2).
Mu bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe na Ishimwe Claude afatanyije na Niyigena Étienne aho batsinze Muhire Joshua na Ngarambe Yvan amaseti 2-0 (6-3, 6-2).
Urutonde rw’abakinnyi bitabiriye irushanwa rya Nzeri n’amanota bagize:
Amazina | Amanota mu bakina ari umwe | Amanota mu bakina ari babiri | Igiteranyo [amanota ya ’doubles’ agabanywa kane] | |||
Ishimwe Claude | 200 | 100 | 225 | |||
Muhire Joshua | 140 | 80 | 160 | |||
Niyigena Étienne | 90 | 100 | 115 | |||
Rwamucyo David | 90 | 30 | 97.5 | |||
Tuyishime Fabrice | 50 | 50 | 62.5 | |||
Manishimwe Emmanuel | 50 | 30 | 57.5 | |||
Murinzi Gideon | 50 | 30 | 57.5 | |||
Karenzi Hirwa Brian | 50 | 0 | 50 | |||
Ngarambe Yvan | 28 | 80 | 48 | |||
Nsengumuremyi Eric | 28 | 30 | 35.5 | |||
Rwasibo Marc | 28 | 30 | 35.5 | |||
Munyekuzo Gentil | 16 | 50 | 28.5 | |||
Umuhoza King Onyx | 28 | 0 | 28 | |||
Nshimiyimana Edison | 16 | 30 | 23.5 | |||
Niyonsenga Pierre | 16 | 0 | 16 | |||
Igiraneza Elysée | 16 | 0 | 16 | |||
Twahirwa Yves | 16 | 0 | 16 | |||
Ishimwe Raoul | 16 | 0 | 16 | |||
Twahirwa Prince | 16 | 0 | 16 | |||
Ishimwe Olade | 16 | 0 | 16 | |||
Jean Marie Vianney | 16 | 0 | 16 | |||
Kamasa Salomon | 16 | 0 | 16 |
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!