00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Abakinnyi 40 bitabiriye irushanwa ‘He for She Festival Challenge’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 December 2024 saa 08:46
Yasuwe :

Nyuma y’Iminsi itatu rikinwa, irushanwa rya ‘He for She Festival Challenge’ ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, aho ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 40.

Ni irushanwa ryateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe ugamije gufasha urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori kwiteza imbere, Ingenzi Initiative.

Ryari rigamije gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri siporo, by’umwihariko mu mukino wa Tennis.

Hagati ya tariki 27-28 Ukuboza 2024, hakinwe imikino y’amajonjora, mu gihe tariki ya 29 Ukuboza, hakinwe imikino ya nyuma ndetse abahize abandi begukana ibikombe.

Ryakinwe mu byiciro birimo; icyiciro cya mbere cyarimo abagore (abakobwa) bahoze ari abakinnyi babigize umwuga. Aba bakinnye mu cyiciro cyabo bahujwe n’abagabo batabigize umwuga.

Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abagore batabigize umwuga, bahujwe n’abagabo bahoze ari abakinnyi babigize umwuga.

Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abakinnyi bakuru, bafite imyaka iri hejuru ya 60. Na cyo cyari kigizwe n’abagore n’abagabo.

Uretse kwimakaza iri hame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire muri siporo, iri rushanwa kandi ryari rigamije kwereka abafite imyaka yo hejuru ko badakwiriye kwigunga, ndetse n’abakiri bato ko bakwiriye gukina bazirikana ko no mu zabukuru bidahagarara.

By’umwihariko, irushanwa nk’iri ryo mu mpera z’umwaka, abaryitabiriye baranzwe n’ubusabane, bishimira ibyo bagezeho mu mwaka uri kugana ku musozo, no gutegurira hamwe ibizakorwa mu mwaka utaha.

Tuyishimire Rona w’imyaka 17, umwe mu bitabiriye, yavuze ko kuri we ari iby’agaciro. Ati “Kuri twe nk’abakobwa bakiri bato, ryadufashije kwigirira icyizere. Kubona ukina ufatanyije na musaza wawe cyangwa umubyeyi wawe, bikongerera imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Natangiye gukina Tennis mfite imyaka icyenda. Muri make maze imyaka umunani nkina bihoraho. Nkurikije uko natangiye, maze kumenyera ku buryo buri mukinnyi imbere mu gihugu twakina”.

Umuyoboziw wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yavuze ko bishimiye gushyiraho iri rushanwa rikinwa mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe.

Ati “Irushanwa rihuza umukinnyi w’umugabo ukina afatanyije n’uw’umugore, ni irushanwa rishya twashyizeho ritari risanzweho. Kuri twe n’ibyo kwishimira. Twaritangije tugamije kwerekana ko umugore na we afite ubushobozi bwo gukina kandi agatanga umusaruro. Abikoze mu kibuga, no hanze mu buzima busanzwe, ntacyamunanira”.

Ndugu yongeyeho ko yifuza ko iri rushanwa ryakwaguka kurushaho ndetse n’umubare w’abaryitabira ukiyongera.

Ati “Dutangiza iri rushanwa, ntabwo twifuzaga ko rizajya rikinwa ngo rihagarare. Turaryifuza nk’irushanwa rikomeye mu myaka iri imbere, kandi ryitabirwa na benshi.”

Uko abakinnyi begukanye ibihembo:

Ikipe y’umukinnyi w’umugabo wakinnye afatanyije n’umugore: Bizimana Joseph na Nishimwe Carine.

Ikipe y’umukinnyi w’umugore wakinnye afatanyije n’umugabo: Umutesi Chantal na Rutayisire.

Ikipe y’umugabo wahoze ari umukinnyi n’umugore ugitangira gukina: Kamanzi Fidel na Shyirambere Aimée Sabrine.

Ikipe y’umukinnyi w’umugore wahoze akina nk’umunyamwuga n’imugabo utarabigize umwuga: Umulisa Joseline na Rutayisire.

Biteganyijwe ko muri Werurwe 2025, Ingenzi Initiative izategura irushanwa ngarukamwaka ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ari na ryo rizabimburira andi ya ’He for She’ ateganyijwe mu mwaka utaha.

Abagabo n'abagore bakinaga bavanze mu makipe
‘He for She Festival Challenge’ ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu
Abakinnyi bitwaye neza barahembwe
Ni irushanwa rigamije kwimakaza uburinganire muri Tennis y'u Rwanda
Abakinnyi batandukanye bitabiriye iri rushanwa
Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryagenze ariko bifuza ko rikomeza kwaguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .