Imikino ya ¼ y’iri rushanwa riri kubera ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025.
Mu mukino wabanje ndetse wari utegerejwe na benshi, Umufaransa Luka Pavlovic yatsinze Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 (7-6(3), 6-7(4), 6-4).
Nyuma yaho ni bwo Umuholandi Guy Den Ouden yakinnye n’Umufaransa Calvin Hemery wamutsinze iseti ya mbere ku manota 7-6(3), ariko imvune Hemery yagize mu iseti ya kabiri ituma ayitsindwa kuri 6-0.
Uyu mukinnyi w’Umufaransa yahawe ubufasha bw’ubuvuzi, akomeza guhatana, ariko asaba ko umukino uhagarara ubwo yari amaze gutsindwa amanota 2-0 mu iseti ya gatatu.
Undi Mufaransa, Valentin Royer wegukanye icyumweru cya mbere cya Rwanda Challenger yatangaga amanota 75, na we yakomeje muri ½ nyuma yo gutsinda Umutaliyani Gabriele Pennaforti amaseti 2-0 (6-3, 7-6(5)) naho Umuholandi Max Houkes akomeza atsinze Umufaransa Clement Tabur 6-2, 7-6(5).
Muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu guhera saa Yine n’Igice za mu gitondo, Luka Pavlovic azakina na Guy Den Ouden naho Max Houkes yisobanure na Valentin Royer nyuma yaho.
Mu bakina ari babiri, Umufaransa Geoffrey Blancaneaux n’Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdeněk Kolář bageze ku mukino wa nyuma batsinze Umunya-Slovakia Andrej Martin n’Umunya-Autriche Maximilian Neuchrist amaseti 2-1 (4-6, 6-2, 10-7).
Ku wa Gatandatu nyuma ya saa Munani z’amanywa, bazahanganira igikombe n’Umuhinde Siddhant Banthia ukinana n’Umunya-Bulgaria Alexander Donski, bo bageze ku mukino wa nyuma batsinze Umunyamerika Alafia Ayeni n’Umufaransa Luka Pavlovic amaseti 2-0 (6-4, 6-3).







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!