00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula 1

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 August 2024 saa 12:15
Yasuwe :

Tanzania yinjiye mu bihugu byifuza kwakira isiganwa rya Formula 1, aho yiyongereye ku Rwanda na Thailand.

Iki cyifuzo cyagize imbaraga ubwo Giancarlo Fisichella wanyuze mu makipe menshi arimo na Ferrari, yagaragazaga ko ashyigikiye ko Zanzibar yakwakira iri siganwa riri mu ya mbere ku Isi.

Bivugwa ko iki gihugu kiteguye gutangira kubaka umuhanda wabugenewe muri Nzeri 2025 ukazarangira mu 2027, ukazuzura utwaye miliyoni 500€.

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gusaba kwakira iri siganwa, nyuma y’aho ubuyobozi bwa Formula 1 butangaje ko bwifuza kurisubiza muri Afurika nyuma y’imyaka 30.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko muri Nzeri abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.

Ni mu gihe kandi rurangiranwa muri uyu mukino, Lewis Hamilton aherutse kugaragaza u Rwanda nk’amahitamo meza kuri iri siganwa.

Mu gihe iri rushanwa ryajyanwa muri Afurika, ryakwiyongera ku ry’i Madrid muri Espagne riheruka kongerwa mu ngengabihe y’umwaka kugeza mu 2035 gusa rikazatangira gukinwa mu 2026.

Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950. Ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.

Mu bisanzwe, umwaka wa Formula 1 uba ugizwe n’amasiganwa 24 abera mu bihugu 21 kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakira amasiganwa atatu abera i Miami, Austin ndetse n’i Las Vegas.

Formula 1 ishobora gusubira muri Afurika
Giancarlo Fisichella wanyuze muri Ferrari ashyigikiye ko Formula 1 ijyanwa muri Zanzibar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .