Iri rushanwa ryasojwe kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi, mu Karere ka Rubavu, ryateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro abari abakinnyi ba Taekwondo ndetse n’abakunzi b’uyu mukino njyarugamba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakipe icumi niyo yitabiriye iri rushanwa arimo icyenda yo mu Rwanda n’indi kipe imwe yo muri Kenya. Polisi yari ihagarariwe mu byiciro byombi; icy’abagabo n’icy’abagore, yegukana imidali 11 ya zahabu, itatu ya feza n’itandatu ya bronze.
Mu bagabo, abakinnyi 9 ba Polisi begukanye imidali ya Zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 54, abatarengeje 58, abatarengeje 63, abatarengeje 68, abatarengeje 74, abatarengeje 95 ndetse no hejuru y’ibiro 95 mu gihe mu bagore, imidali ya zahabu yegukanywe mu byiciro by’abatarengeje ibiro 49, abatarengeje 57, abatarengeje 62 no mu barengeje ibiro 67.
Ikipe ya Polisi ya Taekwondo niyo yegukanye umwanya wa mbere ihabwa n’igikombe.
Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo, Ntawangundi Eugene, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye neza muri iri rushanwa.
Yagize ati"Icyizere cyo gutsinda cyari ku rwego rwo hejuru mu bakinnyi kandi babigezeho. Twari twiteguye neza, imyitozo ndetse n’inkunga duterwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ni byo byadufashije kwegukana intsinzi."
Abakinnyi ba Polisi; Niyomugabo Happy yatowe nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu bagabo naho Umurerwa Nadege atorerwa uwo mwanya mu bagore.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!