00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taekwondo: Ambassador’s Cup 2022 igiye gukinwa mu isura nshya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda rifatanyije na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu gihugu ryateguye “Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship 2022”, irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya cyenda.

Iri rushanwa rizabera kuri Expo Ground i Gikondo, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Jin-weon Chae, yavuze ko bishimira urwego irushanwa rimaze kugeraho.

Yagize ati “Iri rushanwa rifasha abakinnyi ba Taekwondo kuzamura urwego no kubona ubunararibonye.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, Mbonigaba Boniface, yavuze ko uyu mwaka iri rushanwa rizafasha abakinnyi kurushaho gukaza imyitozo.

Yagize ati “Ni uburyo bwiza bwo gutegura abakinnyi umwaka utaha bazitabira imikino yo gushaka itike y’imikino olempiki izabera i Paris 2024. Ni n’umwanya mwiza wo kwipima hagati y’amakipe.”

Yakomeje avuga ko guhitamo icyiciro cy’abakuru mu bagabo gusa, byatewe n’imbogamizi yo kubura ikibuga bagize, dore ko Petit Stade bari basanzwe bakoresha iri kuvugururwa.

Amakipe yo mu Rwanda ateganyijwe kwitabira “Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship 2022” arimo Kirehe Taekwondo Family Club, Mahama Taekwondo Academy, Kivu Vision Taekwondo Club, Dream Taekwondo Club, Dream Fighters Taekwondo Club, Urban Taekwondo club, Kigali International Taekwondo Club (KITA).

Yiyongeraho Kigali Olympic Taekwondo Club (KOTA), Nyamata Taekwondo Club, Rwanda Police Taekwondo Club, Kiziba Taekwondo Academy, Special Line Up Taekwondo Club, Unity Taekwondo Club, White Star TC na Star TC.

Kugeza ubu amakipe abiri yo muri Kenya n’u Burundi ni yo amaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa rizatwara miliyoni 9 Frw.

Biteganyijwe ko abakinnyi bari hagati ya 200-300 ari bo bazitabira irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe abazitwara neza bazahembwa ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino.

Irushanwa “Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship 2022” rigiye gukinwa ku nshuro ya cyenda
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Jin-weon Chae n'Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, Mbonigaba Boniface, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .