Aba barenga 50 bakaba bava mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda na Soudan y’epfo aho bagiye guhugurwa ku bijyanye na Poomsae yo ku rwego mpuzamhanga, aho ari kimwe mu bice bigize uyu mukino Njyarugamba.
Ni amahugurwa atangwa n’impuguke eshatu zituruka muri Korea, zirimo LEE Jin-han ufite Dani ya munani, akaba asanzwe anafasha igihugu cya Cote d’Ivoire hamwe n’ikipe yaho ya Military Police Taekwondo aho yanegukanye shampiyona y’isi muri uyu mukio inshuro esheshatu.
Undi uri buze kuba atanga amuhugurwa ni Master Ahn Hyeong-Won we ufite Dani ya gatanu akaba anasanzwe ari we utoza ikipe y’igihugu ya Misiri, mu gihe Jeong Ji-man na we ari bwiyongere kuri aba, aho we afite Dani ya karindwi akaba ari na we mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Aya mahugurwa ari kubera muri Hiltop Hotel i Remera, biteganyijwe ko azasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2024, aho abahuguwe bazahabwa impamyabumenyi ndetse bakaba banahabwa amahirwe yo kubona amahugurwa yisumbuyeho.
Nyuma y’iki gikorwa, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda rifatanyije na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu gihugu ryateguye “Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship 2024”, irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 11 rikazaba tariki ya 13 n’iya 14/8/2024 muri Petit Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!