Ni Irushanwa rigiye gutegurwa nyuma y’amahugurwa yaberaga kuri Hiltop Hotel i Remera yitabiriwe n’abarimu n’abakinnyi baturutse mu bihugu bya Tanzania, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo ndetse n’u Rwanda aho bahabwa amasomo yisumbuye ku gice cy’uyu mukino cya Poomsae bakina biyerekana aho kizwi nka Kata muri Karate.
Abakinnyi bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga n’inzobere mu mukino wa Taekwondo ziturutse mu gihugu cya Korea.
Nyuma y’aya mahugurwa, LEE Jin-Han ufite Dani ya munani wahuguraga aba barenga 50 yatangaje ko yishimiye urwego bariho by’umwihariko anashima uko yabonye u Rwanda na Kigali.
Ati: “Twagize ibihe byiza muri iyi minsi ibiri, abakinnyi bari ku rwego rwiza twashakaga kubongerera ubumenyi muri Poomsae.”
“Ikindi twishimiye uko twakiriwe mu Rwanda, ni igihugu cyiza, Kigali ni Umujyi ufite isuku kandi unakira neza abawugana.”
Uretse Lee Jin-Han waje avuye muri Côte d’Ivoire, abandi ba “Masters” bavuye muri Koreya y’Epfo bahuguraga abakinnyi ni Master Ahn Hyeong-Won we ufite Dani ya gatanu akaaba anasanzwe atoza Ikipe y’Igihugu ya Misiri na Master Jeong Ji-man usanzwe utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Iryo rushanwa rizaba ku itariki 13 - 14/8/2024, rikazabera muri Petit Stade Amahoro guhera saa Mbiri za mugitondo (8:00am).
Amafoto: Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!