00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Table Tennis: Uganda yihariye ibihembo mu irushanwa ryaberaga mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 July 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Abakinnyi b’abanya-Uganda ni bo bihariye ibihembo by’irushanwa rya Tennis ikinirwa ku meza ryahuje abakinnyi basaga 170 riterwa inkunga na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Ni irushanwa rizwi nka Chinese Ambasador’s Cup ryahuje abakinnyi 170 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, u Burundi n’u Rwanda ari narwo rwari rufitemo abakinnyi benshi baruhagarariye mu byiciro bitandukanye.

Ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 risozwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ari nabwo ibihembo byatanzwe ku babashije kwitwara neza.

Abanyarwanda bari bategereje kwipima n’ibindi bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kongera kureba aho urwego rw’uyu mukino ukinirwa ku meza rugeze mu makipe atandukanye.

Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda ryari ryatumiye abakinnyi b’amakipe yose rihagarariye. Ni irushanwa kandi ryabaye ari mu byiciro bitandukanye aho buri cyiciro hagiye hahembwa abakinnyi batatu ba mbere bitwaye neza.

Ibihembo muri iri rushanwa ryatanzwemo hafi miliyoni 10 Frw byatanzwe hakurikijwe ibyiciro by’abakinnyi, byiciro by’abakuze, uwa mbere azahembwa 100.000 Frw, uwa kabiri ahembwe 80.000Frw naho mu byiciro by’abatarengeje imyaka 18, abahoze bakina n’abafite ubumuga, uwa mbere yahembwe 80.000Frw, uwa kabiri ahabwa 60.000Frw mu gihe mu batarengeje imyaka 12, uwa mbere yahawe 40.000Frw, uwa kabiri agahembwa 30.000Frw.

Kuri iki cyumweru abakinnyi b’abanya-Uganda, bagaragaje ubuhanga muri uyu mukino kuko ari bo bihariye ibihembo byatanzwe gusa n’abanyarwanda ntibaviriyemo aho.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda (RTTF) Birungi John Bosco, yavuze ko kuba iri rushanwa rigeze ku rwego rwo gutumira ibindi bihugu bishimangira iterambere ryaryo mu gihe cy’imyaka itanu rimaze riterwa inkunga na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Yavuze ko akurikije uko uyu mukino ugenda utera imbere mu Rwanda, abanyarwanda bazakomeza kwitwara neza by’umwihariko mu marushanwa mpuzamahanga ya Table Tennis.

Dore uko ibihembo byatanzwe

Mu cyiciro cy’abakuru, umunya-Uganda Mbabazi Sam ni we wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo bakuru aho yegukanye ibihumbi 100 Frw akurikirwa n’abanyarwanda barimo Masengesho Patrick wabaye uwa kabiri na Hahirwabasenga Didier.

Abagore

Amina (Uganda)

Tumukunde Helvine (Rwanda)

Munezero Marie Claire (Burundi)

Abafite ubumuga (Para-table tennis)

Muri iki cyiciro hahembwe babiri ba mbere. Mu bagabo ni Badru w’umunya-Uganda n’umunyarwanda witwa Irankunda Eric mu gihe abagore bahembwe ari abanyarwanda gusa, Mahoro Josiane na Iriza M. Claire.

Mu gihe mu bindi byiciro byose by’abakiri bato uhereye ku bafite munsi y’imyaka 12 ndetse n’abafite munsi y’imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa ibihembo byihariwe n’abanya-Uganda.

Indi nkuru wasoma: Abakinnyi basaga 170 bagiye guhatana mu irushanwa rya Table Tennis i Kigali

Iri rushanwa ryahuzaga abakinnyi batandukanye mu bihugu bine byo muri Afurika y'Iburasirazuba
Abagore n'abakobwa nabo bagaragaje ubuhanga bwabo
Buri mukinnyi aba acungana na mugenzi we
Ni umukino usaba ubuhanga bwa buri mukinnyi
Abana nabo bagaragaje ubuhanga bwabo
Abakinnyi batwaye ibihembo mu byiciro bitandukanye
Byari ibyishimo ku bagore babashije kwegukana imidali
Ambasade y'u Bushinwa yashimye iterambere ry'umukino wa Table Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .