Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 120 mu byiciro bitandukanye.
Abarimo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Table Tennis, Birungi John Bosco, bitabiriye isozwa ry’iri rushanwa ku Cyumweru.
Mu bagabo, ni ukuvuga abari hejuru y’imyaka 19, ryegukanywe na Niyonizigiye Eric nyuma yo gutsinda Hahirwabasenga Didier amaseti 3-1 mu gihe mu bagore ryatwawe na Tumukunde Hervine watsinze Hirwa Kelia amaseti 3-0.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 12, Kamikazi Elizabeth yatsinze Rukomeza My friend amaseti 3-0 naho mu batarengeje imyaka 15 ritwarwa na Uwase Diane watsinze Kamikazi Elizabeth amaseti 3-1.
Ebong Shukuru na Gisubizo Didier bahuriye ku mukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 12 no mu batarengeje imyaka 15.
Amategeko y’irushanwa avuga ko iyo bigenze bityo, abakinnyi bakina umukino umwe ari na byo byabaye, Shukuru atsinda Gisubizo amaseti 3-0, ahita atwara igikombe mu bahungu batarengeje imyaka 12 no mu batarengeje imyaka 15.
Mu bahungu batarengeje imyaka 19, Shimirwa Blaise yatsinze Mugisha Théophile amaseti 3-1 naho mu bakobwa, irushanwa ryegukanywe na Ntakirutimana Solange watsinze Ishimwe Aline amaseti 3-0.
Mu bakanyujijeho, Mujuni Allan Edgar yatwaye irushanwa atsinze Nshuti Kenneth amaseti 3-0.
Mu bagabo bakina bafatanyije ari babiri, Shimirwa Blaise na Gisubizo Steven batsinzwe amaseti 3-2 na Ebong Shukuru wari ufatanyije na Gisubizo Prince.
Mu bagore bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe na Tumukunde Hervine afatanyije na Mbabazi Regine aho bombi batsinze Kamikazi Elizabeth na Uwase Diane amaseti 3-1.
Ni ku nshuro ya mbere mu marushanwa ayo ari yo yose mu mukino wa Table Tennis mu Rwanda hakinwe imikino y’abakina bafatanyije (doubles).
Ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe bwavuze ko mu mwaka utaha hateganywa gutangira n’ibindi byiciro bitandukanye birimo na “Mixed doubles” aho ikipe imwe iba igizwe n’umuhungu n’umukobwa.
Amb. Wang yavuze ko nka Ambassade y’u Bushinwa mu Rwanda banyuzwe n’uburyo bakorana na Federasiyo ya Table Tennis.
Ati "Ndashima Federasiyo kuba yarashyize imbaraga nyinshi mu bakiri bato cyane, ni ibyerekana ko umukino uriho Kandi n’ejo uzaba uhari kuko kubona abana bangana batya bakina, kandi urwego rw’imikinire ukabona ruteye imbere biranejeje."
Yunzemo avuga ko nta kabuza, Ambassade y’u Bushinwa izakomeza gukorana n’iri Shyirahamwe no mu yandi marushanwa ari imbere izabakeneraho ubufasha.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Table Tennis, John Birungi, yashimye cyane uruhare u Bushinwa bukomeje kugira mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda haba mu bushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho, ariko cyane mu guhugura no gutyaza abakinnyi n’abatoza b’Abanyarwanda dore ko abakinnyi batanu mu batwaye ibihembo bakubutse mu Bushinwa.
Yahamagariye ababyeyi gushyigikira abana babo bakina Table Tennis n’abandi gukomeza kuzana abana muri uyu mukino dore watangiye no gukinwa hirya no hino mu mashuri atandukanye mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!