Ishyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis mu Rwanda, ritegura irushanwa ngarukamwaka igamije gukora urutonde rw’uko abakinnyi bazajya bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye harimo n’ayo hanze y’igihugu.
Iyi mikino yitabiriwe n’abakinnyi barenga 100 baturutse mu makipe arindwi ya Table Tennis, arimo ay’abagore n’ay’abagabo.
Muri uyu mwaka hatanzwe amahirwe ku abakinnyi bari mu myaka yo hasi bagashobora guhatana mu byiciro byo hejuru, biha amahirwe Munezero Didier yo guhatana mu batarengeje imyaka 19 kuzamura.
Munezero wa Spero Table Tennis Academy yatunguye benshi ubwo, ahita yitwara neza. Mu batarengeje imyaka 13 na ho yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri.
Iki cyiciro cyegukanywe na Ngabo Shukuru Ibonga wa Ubumwe Table Tennis Club, gusa na we yerekana ko ari umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzajya rugenderaho mu mikino mpuzamahanga.
Mu cyiciro cy’abagore Kamikazi Elisabeth na we wa Spero Table Tennis Academy yegukanye iri rushanwa mu batarengeje imyaka 13 na 15, mu gihe Tumukunde Hervine yaryegukanye mu bakuze.
Mu marushanwa ateganyijwe bazahatanamo harimo iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Chinese Ambassador’s Cup, Shampiyona y’u Rwanda n’andi atandukanye.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!