00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Table Tennis: Munezero Didier w’imyaka 13 ayoboye urutonde rw’abeza mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 April 2025 saa 05:19
Yasuwe :

Munezero Didier w’imyaka 13 yayoboye urutonde rw’abakinnyi beza muri Table Tennis mu Rwanda, nyuma yo guhatana mu cyiciro cy’abakuze mu irushanwa ryo kubashyira mu myanya, mu gihe Hervine Tumukunde ayoboye mu bagore.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis mu Rwanda, ritegura irushanwa ngarukamwaka igamije gukora urutonde rw’uko abakinnyi bazajya bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye harimo n’ayo hanze y’igihugu.

Iyi mikino yitabiriwe n’abakinnyi barenga 100 baturutse mu makipe arindwi ya Table Tennis, arimo ay’abagore n’ay’abagabo.

Muri uyu mwaka hatanzwe amahirwe ku abakinnyi bari mu myaka yo hasi bagashobora guhatana mu byiciro byo hejuru, biha amahirwe Munezero Didier yo guhatana mu batarengeje imyaka 19 kuzamura.

Munezero wa Spero Table Tennis Academy yatunguye benshi ubwo, ahita yitwara neza. Mu batarengeje imyaka 13 na ho yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Iki cyiciro cyegukanywe na Ngabo Shukuru Ibonga wa Ubumwe Table Tennis Club, gusa na we yerekana ko ari umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzajya rugenderaho mu mikino mpuzamahanga.

Mu cyiciro cy’abagore Kamikazi Elisabeth na we wa Spero Table Tennis Academy yegukanye iri rushanwa mu batarengeje imyaka 13 na 15, mu gihe Tumukunde Hervine yaryegukanye mu bakuze.

Mu marushanwa ateganyijwe bazahatanamo harimo iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Chinese Ambassador’s Cup, Shampiyona y’u Rwanda n’andi atandukanye.

Abakinnyi barenga 100 ni bo bahatanye muri iri rushanwa
Munezero Didier na Ngabo Shukuru Ibonga ni bamwe mu bitwaye neza mu byiciro by'abato
Ngabo Shukuru Ibonga yarushije abandi mu batarengeje imyaka 13
Munezero Didier ni umwe mu bakinnyi beza ba Table Tennis b'ejo hazaza
Tumukunde Hervine ukinira Rilima Table Tennis Club yegukanye igikombe mu bakobwa
Shimirwa Blaise wa Spero Table Tennis Academy yegukanye igikombe mu bafite munsi y'imyaka 19
Ngabo Shukuru Ibonga wa Ubumwe Table Tennis Club yegukanye ibikombe bibiri mu batarengeje imyaka 13 na 15
Kamikazi Elisabeth ukinira Spero Table Tennis na Agasaro Ketia ni bo bayoboye abandi mu bakobwa bato
Uwase Diane ukinira Spero Table Tennis Academy yegukunye umwanya wa mbere mu bakobwa batarengeje imyaka 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .