Iyi kipe yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali saa 21:55 ivuye i Kampala muri Uganda aho iyi mikino yaberaga.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa, Tumukunde Hervine yavuze ko bishimiye kuboneka mu makipe atatu ya mbere cyane ko irushanwa ritari ryoroshye.
Ati “Yari amarushanwa akomeye twahuriyemo n’ibihugu byinshi, twabashije gusohoka mu itsinda twarimo na Kenya n’Ibirwa bya Maurice. Twafashijwe n’uko twiteguye kare gusa nanone icyizere cyari gike navuga ko ari nacyo cyadutsindishije.”
Ikipe y’Igihugu y’Abahungu yo ntabwo yitwaye neza muri iri rushanwa cyane ko yasoreje ku mwanya wa gatanu mu makipe umunani yitabiriye.
Umwe mu bakinnyi bari bayigize, Hahirwabasenga Didier, yatangaje ko bagowe cyane no kwisanga mu itsinda ry’amakipe akomeye.
Ati “ Mu mbogamizi twagize iya mbere ni ukwisanga mu itsinda rikomeye cyane ryarimo Madagascar (yegukanye igikombe), Mauritius na Sudan bafite abakinnyi bitoreza i Burayi kandi itsinda ryavagamo amakipe abiri. Ikindi ni abo bakinnyi kuko bari bakomeye gusa tuhakuye amasomo.”
Aba bakinnyi bose bakomeje basaba ubuyobozi kubafasha gukaza imyitozo kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu Mikino Nyafurika cyane ko iyo bavuyemo i Kampala bayigiyemo byinshi.
U Rwanda rukomeje kwitegura kwakira Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 12 kugeza 18 Gicurasi 2024 muri BK Arena. Iri rushanwa kandi rizanatanga itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa kuya 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!