Aya makipe yombi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024.
Mu bagabo, iyi kipe igizwe na Kapiteni Ishimwe François Regis, Masengesho Patrick, Hahirwabasenga Didier, Nshimirwa Blaise na Nzosaba Didier.
Ni mu gihe iy’abagore igizwe na Tumukunde Hervine, Uwase Diane, Hirwa Kelia Chantal na Twizerane Mbabazi Regine.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo, Ishimwe François Regis yatangaje ko bagize imyiteguro myiza bityo bizeye kuzegukana imidali.
Ati “Twagize imyiteguro myiza bityo rero ndumva tuzabasha kwegukana imidali ari nako tunitegura neza Igikombe cya Afurika tuzakira mu kwezi gutaha.”
Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu nka Uganda, u Rwanda, Kenya na Ethiopia. Kuri iyi nshuro kandi hanatumiwe Madagascar ndetse na Mauritius.
U Rwanda kandi ruzakoresha iri rushanwa mu kwitegura neza Igikombe cya Afurika ruzakira tariki 12 kugeza 18 Gicurasi 2024 muri BK Arena. Kizanatanga kandi itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa kuya 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!