Yombi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 01:40 z’igicuku cyo ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, yerekeza i Luanda aho yitabiriye iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki 30 Mata kugeza ku ya 5 Gicurasi 2024.
Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yerekeje i Luanda igizwe na Niyibizi Cédrick, Cyusa Oscar, Iradukunda Eric, Irankunda Isihaka, Mugabo Liban, na Byiringiro Christian.
Ni mu gihe iy’Abagore igizwe na Nyirabyenda Neema na Uwase Umuhoza Lidwine.
Iri rushanwa rizakinwa mu buryo bubiri burimo gukinira muri Piscine ndetse no mu kiyaga ibizwi nka Open Water.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Kamanzi Jean d’Amour, yatanze icyizere ko bazitwara neza muri iyi mikino.
Ati “Ni abakinnyi bitwaye neza cyane mu myitozo, bafite ibihe byiza. Intego yacu ni ukwegukana umudali.”
Iyi Shampiyona Nyafurika kandi izatanga itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa kuva tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!