Domenicali yatangiye kuyobora ikigo cya Formula One Group muri Mutarama 2021, yemezwa nk’umuyobozi wacyo nyuma yo kugaragaza ko izi nshingano yazishobora kuko yanyuze mu ruganda rwa Lamborghini ndetse akayobora n’ikipe ya Ferrari.
Nyuma yo kumara imyaka itanu agafasha Formula 1 kugera ku rwego rwo hejuru ku bigendanye n’amarushanwa ndetse n’ubucuruzi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, hatangajwe ko yongerewe imyaka itanu.
Umuyobozi Mukuru wa Liberty Media, Derek Chang, yavuze ko impamvu bahisemo kumwongerera amasezerano, ari uko ibyo azakora bizakomeza gushingirwaho no mu gihe kiri imbere.
Ati “Twishimiye kuvugurura amasezerano na Stefano, kuko twizeye ko munsi y’ubuyobozi bwe Formula 1 izakomeza gutera imbere. Afite ubunararibonye mu ishoramari, kubaka aho abandi bazakomereza, ndetse azi no gukundisha abantu uyu mukino.”
Domenicali yavuze ko akirajwe ishinga no gukomeza ubucuruzi, kuko ari bwo ntwaro yo guteza imbere uyu mukino yihebeye kuva mu bwana bwe.
Ati “Nshimishijwe no gukomeza kuyobora uyu mukino nkunda mfata nk’ubuzima bwanjye kuva nkiri umwana. Nkashimira na Liberty Media ku cyizere bangiriye. Tuzakomza guha agaciro abafatanyabikorwa kuko ni bo baduha imbaraga zo gukomeza gukora.”
Uyu mugabo w’imyaka 59 ahawe kuyobora uyu mukino habura iminsi ibiri ngo umwaka w’imikino muri Formula 1 utangire, dore ko uteganyijwe gutangira tariki ya 16 Werurwe 2025, haba isiganwa rya Australian Grand Prix.
Mu byo azashyira imbere mu kwegera abafana b’uyu mukinno ku Isi yose, harimo no kongera kugeza iri siganwa muri Afurika, aho riheruka mu myaka 30 ishize.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!