StarTimes izerekana muri Afurika amasiganwa ya "Formula E" y’imodoka zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo kiyoboye mu ikoranabunga ryo gusakaza amashusho ya Televiziyo muri Afurika cya StarTimes kigiye kujya cyerekana amasiganwa y’imodoka nto zikoresha amashinyarazi, azwi nka ‘’Formula E’’.

Amasezerano y’ubufatanye yakozwe hagati y’abategura Shampiyona ya Formula E (ABB FIA) na StarTimes, avuga ko iki kigo kizerekana amasiganwa yose asigaye muri uyu mwaka w’imikino, ku mashene yacyo muri Afurika.

Ubu bufatanye buvuga ko amasiganwa azerekanwa mu bihugu 37 bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Uganda, Nigeria, Kenya na Tanzania kuri shene ya StarTimes Sports Premium ndetse no kuri StarTimes ON OTT.

Hugo Lavell ushinzwe itangazamakuru muri Formula E, yavuze ko bizeye ko aya masiganwa azunguka abafana benshi binyuze mu bufatanye bagiranye na StarTimes.

Ati "Mu gihe twinjiye mu mwaka mushya w’isiganwa ry’amashanyarazi, ni byiza gutangaza ko twaguye aho iri siganwa ryageraga ndetse rikazerekanwa muri Afurika kuri StarTimes. Twishimiye ko Formula E igiye kugera ku bafana benshi binyuze muri ubu bufatanye bushya.’’

Umuyobozi w’ishami rya Siporo muri StarTimes, Shi Maochu, yatangaje ko yiteze ko Abanyafurika bazimishira kureba aya masiganwa y’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ati ‘’Twishimiye guha abafanyabikorwa bacu amahirwe yo kureba amasiganwa ya Formula E arimo kuba. Imodoka zikoresha amashinyarazi ni zimwe mu zizaba zikoreshwa mu gihe kiri imbere kandi ntekereza ko Formula E ikunzwe muri Afurika kuko ihuza ikoranabuhanga no kurushanwa.’’

Formula E ni isiganwa ry’imodoka nto zikoresha amashinyarazi, ryatangiye gukinwa bwa mbere mu 2014, amasiganwa ya mbere abera i Beijing mu Bushinwa.

Kuri ubu, muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ribarizwamo amakipe 12 n’aba-pilote (abashoferi) 24.

Ubushobozi bwa batiri y’imodoka ikoreshwa muri iri siganwa bungana n’ubw’iza mudasobwa 300 cyangwa ubw’iza telefoni 4000.

Umuriro umaramo hagati y’iminota 25 na 30 bityo umushoferi aba agomba guhagarara mu isiganwa kugira ngo ahindurirwe, ahabwe iyuzuye neza mu gihe isiganwa rimara iminota 45 kongeraho kuzenguruka intera inshuro imwe.

Muri uyu mwaka w’amarushanwa wa 2019/20, hamaze kuba amasiganwa abiri ya Diriyah ePrix (Arabia Saoudite) na Santiago ePrix (Chili) mu gihe hasigaye andi 12 uhereye kuri Mexico City ePrix izaba tariki ya 15 Gashyantare 2020.

StarTimes izerekana amasiganwa 12 asigaye mu mwaka w'imikino wa Formula E
Imwe mu modoka zikoreshwa n'amashinyarazi zisiganwa muri Formula E

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .