Sports Chanbara barwanisha inkota yateguye Shampiyona no gutangiza ikipe i Nyagatare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wo kurwanisha inkota ‘Rwanda Sports Chanbara Federation’ ryateguye Shampiyona izahuza abakinnyi baturutse mu gihugu cyose by’akarusho uyu mwaka hakazitabira ikipe ivuye muri Kenya.

Shampiyona y’uyu mwaka izaba ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga, aho izitabirwa n’amakipe atandatu akina uyu mukino, arimo abakinnyi 70 baturutse mu gihugu cyose.

Umunyamabanga Mukuru wa Sports Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko Shampiyona y’uyu mwaka ifite umwihariko wo kuba izitabirwa n’ikipe izaturuka muri Kenya.

Ati "Buri mwaka dutegura irushanwa risoza umwaka, kuri iyi nshuro tukaba twishimiye kuzifatanya n’ikipe yo muri Kenya. Twishimira ko buri mwaka abitabira irushanwa bagenda biyongera kandi biganjemo abana bakiri bato, umwaka ushize bageraga kuri 60 ubu rizitabirwa n’abasaga 70.’’

Ubwo Shampiyona ya Sports Chanbara yaherukaga kuba mu 2017, yegukanywe n’ikipe ya Bishamon Sports Chanbara Club yahigitse andi makipe ane byari bihanganye.

Rugigana yakomeje avuga ko atari Shampiyona iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru gusa kuko Sports Chanbara izanatangiza ku mugaragaro ikipe ya Nyagatare Sports Chanbara Club mu rwego rwo kugeza uyu mukino mu gihugu cyose.

Ati’’ Uretse Shampiyona, ku wa Gatandatu tuzafungura ku mugaragaro ikipe ya Nyagatare. Ni igikorwa kiri muri gahunda yacu yo kugeza uyu mukino no mu zindi Ntara zigize igihugu.’’

Nyagatare Sports Chanbara Club imaze igihe gito itangiye, ni yo iheruka kwegukana irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ryabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Shampiyona ya Sports Chanbara izaba ku Cyumweru
Sports Chanbara ni umukino barwanisha inkota ngufi cyangwa ndende
Bishamon Sports Chanbara Club ni yo iheruka kwegukana Shampiyona y'uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .