Ibihugu 75 ku Isi kugeza ubu ni byo bibarizwamo uyu mukino, ndetse abarenga ibihumbi 10 bakaba bawisangamo kandi baraniyemeje kuwukina kinyamwuga bakawubyaza umusaruro.
Hashize imyaka irenga 10 u Rwanda rutangiye kumenyekana nk’igihugu gikomeye muri uyu mukino bihereye mu bagabo bitabiriye Imikino Paralempike yabereye mu Bwongereza mu 2012, ndetse bakajya n’i Tokyo mu ya 2020.
Nyuma y’igihe gito ni bwo Sitting Volleyball mu bagore yamenyekanye ubwo u Rwanda rwahabwaga amahirwe yo kwakira imikino Nyafurika "African Zone Championship" mu 2015.
Ibi ariko ntibyavuye aho ngo byizane kuko habayeho guhozaho, kwiga no gukora ibindi byose bikenewe kugira ngo habeho ikipe ikomeye kandi igere ku ntego zayo.
Iyi mikino yagaragaje ko u Rwanda rufite abakinnyi beza kandi bakomeye, cyane ko icyo gihe Ikipe y’Igihugu y’Abagore yahise ihiga izindi ikegukana umwanya wa mbere wayihesheje kujya mu Mikino Paralempike ku nshuro ya mbere.
Iyi ni imikino yabereye i Rio de Janeiro muri Brésil mu 2016, ariko nk’ikipe yari yitabiriye bwa mbere yavuyemo amara masa itabashije gutsinda umukino n’umwe, gusa biyisigira isomo.
Abakinnyi bakomeje gukora cyane ndetse bakomeza guhigika amakipe yo muri Afurika, bibahesha kongera kubona itike y’indi Mikino Paralempike yabereye i Tokyo mu 2020.
Imikino yose yo mu matsinda u Rwanda rwakinnye rwarayitsinzwe, ariko ruhura n’u Buyapani bihatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, ruhita rwitwara neza rubutsinda amaseti 3-0 (25-19, 25-21, 25-22).
Ayo yari amateka yiyanditse kuko yari inshuro ya mbere itsinze umukino mu Mikino Paralempike, biyongerera icyizere ko byose bishoboka kandi yarenga aho yageze icyo gihe.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwitabiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y’Isi yabereye i Sarajevo muri Bosnie-Herzégovine, Igikombe cy’Isi cyabereye i Cairo mu Misiri na Shampiyona Nyafurika yabereye i Lagos, rukahakura indi tike y’Imikino Paralempike.
Guhozaho mu kwitabira iyi mikino bituma amakipe ashobora gutungurwa no gutsindwa n’u Rwanda kuko intego rufite kugeza ubu ari ukwegukana umudali uwo ari wo wose kandi icyizere rufite ni uko ruzawukura i Paris, mu mikino izaba kuva ku wa 28 Kanama kugeza tariki ya 8 Nzeri 2024.
Ibi bigaragazwa n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr Mosaad Elauity, uherutse gushimangira ko bagiye guhatana kuko urwego rw’abakinnyi be rumaze kuzamuka ugereranyije n’uburyo bari basanzwe bakina.
Ati “Ntabwo tuzajya hariya gukina, tuzajya guhatana kandi ndatekereza ko dushobora kugira umusaruro mwiza kuko ikipe yarazamutse, yarahindutse cyane mu bice byose. Ntabwo tuzorohera ibyo bihugu bikomeye.”
Ibi ariko birasaba imbaraga kuko nk’igihugu cya gatanu ku rutonde rw’Isi, rusangiye itsinda na Canada na Brésil biri imbere yarwo ndetse na Slovénie.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’ababaherekeje bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2024, berekeza i Paris aho bajyanye intego zo guhigika abo bazahangana na bo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!