Wari umukino wa kabiri kuri iyi kipe, nyuma yo gutsindwa na Brésil amaseti 3-0 ( 13-25,10-25,7-25) mu wa mbere w’irushanwa.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024, u Rwanda rwasabwaga gutsinda Slovénie kugira ngo rubone intsinzi ya mbere ariko ntabwo byakunze.
Iyi kipe yatangiye nabi umukino itsindwa iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19. U Rwanda rwasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, ruyitsinda bigoranye ku manota 25 kuri 23.
Mu ya gatatu, rwagaragaje imbaraga nke ruyitsindwa ku manota 25 kuri 14, iya nyuma rwongera kwiminjiramo agafu ariko biranga nayo ruyitsindwa ku manota 25 kuri 22.
Umukino warangiye, Slovénie yatsinze u Rwanda amaseti 3-1 (19-25, 25-23, 14-25, 22-25). Umukino wa gatatu ari nawo usoza itsinda rya kabiri, u Rwanda ruzahura na Canada ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye Imikino Paralempike nyuma yiyabereye i Rio de Janeiro muri Brésil na Tokyo mu Buyapani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!