00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitting Volleyball: Gasabo na Bugesera zegukanye Irushanwa ry’Intwari 2023

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 08:50
Yasuwe :

Amakipe ya Gasabo mu bagabo na Bugesera mu bagore ni yo yegukanye Irushanwa ryo kwihiza Umunsi w’Intwari ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gashyantare 2023.

Iri rushanwa ryabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo, ryaritabiriwe n’amakipe ane mu bagore n’ane mu bagabo.

Amakipe ane yitabiriye mu bagabo ni yo yahuye hagati yayo, Gasabo na Gisagara ziba iza mbere zihita zikinira umwanya wa mbere, Karongi na Rutsiro na zo zaje inyuma zikinira umwanya wa gatatu.

Aya makipe yombi yakinnye umukino wa nyuma, yahatanye bikomeye ariko worohera Gasabo kuko ariyo yabanje kwinjira mu mukino mbere. Ibi byatumye isoza iseti ya mbere ifite amanota 25 kuri 19 ya Gisagara.

Iseti ya kabiri ni yo byatangiye gukomera kuko amakipe yombi yari amaze kumenyana, ariko kuko Gasabo yari yamaze kwigirira icyizere yahise iyegukana yinjira mu ya gatatu nta gitutu.

Iya gatatu ni yo yari injyanamuntu kuko Gisagara yashakaga kwishyuramo imwe byibuze ngo umukino ukomeze, irahanyanyaza biranga, Gasabo iyegukana ku manota 30-28.

Mu bagore, naho byari bikomeye ariko bidakanganye kuko ikipe ya Musanze itigeze yitabira iri rushanwa kandi yari yitezwe, hakina amakipe atatu. Aya na yo yahanganye hagati yayo, birangira Bugesera na Gicumbi ziyoboye, zigera ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu mukino, Bugesera yawitwayemo neza ibasha kubona amaseti yose yakinwe imbere ya Gicumbi. Iseti ya mbere yayegukanye ku manota 25-19, iya kabiri kuri 25-21 naho iya gatatu kuri 25-19.

Iri rushanwa ribaye nyuma y’uko tariki ya 1 Gashyantare 2023, ari bwo mu Rwanda hizihijwe Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 29.

Gasabo na Gisagara ni zo zahataniye igikombe cy'Umunsi w'Intwari mu bagabo
Bugesera yatsinze umukino wa nyuma, itwara igikombe mu bagore
Ikipe ya Bugesera yari ifite akanyamuneza mbere yo gukina umukino wa nyuma
Gasabo ni yegukanye igikombe cy'Umunsi w'Intwari cya 2023
Gisagara yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Abakinnyi bakina Sitting Volleyball bibukijwe kuba intwari no muri siporo
Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisitri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimiye abakinnyi ku bw'umuhate bagaragaza
Visi Perezida wa Komite Olempike, Salama Umutoni, yari yitabiriye imikino yo kwizihiza Umunsi w'Intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .