00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinner yageze muri ½ cya Australian Open nyuma y’uburwayi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 January 2025 saa 06:31
Yasuwe :

Jannik Sinner yatsinze Alex de Minaur amaseti 3-0 (6-3, 6-2, 6-1) agera muri ½ cya Australian Open, irushanwa yanegukanye mu mwaka ushize.

Ni umukino Sinner yakinnye nyuma yo gukira uburwayi, kuko uheruka na wo yawukinnye arwaye kuko yafashwe mbere y’iminsi ibiri ngo ahangane n’Umunya-Denmark, Holger Rune, anitwara neza aramutsinda.

Icyo gihe yahise ajya kubonana na muganga, icyakora ku wa Gatatu aramuka ameze neza.

Yagize ati “Umenya kuba muto bifasha mu gukira vuba. Nagerageje kuruhuka neza bishoboka, ntakora ibintu byinshi mu rwego rwo kwitegura neza umukino.”

Muri ½, uyu nimero ya mbere ku Isi kugeza ubu azahura n’Umunyamerika, Ben Shelton, wasezereye Lorenzo Sonego akagera muri iki cyiciro ku nshuro ya mbere mu mateka.

Undi mukino wa ½ uzahuza Novak Djokovic na Alexander Zverev, mu mikino yombi iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.

Jannik Sinner wari urwaye yatsinze Alex de Minaur
Jannik Sinner yasezereye Alex de Minaur agera muri 1/2
Umunyamerika, Ben Shelton yageze muri 1/2 cya Australian Open ku nshuro ya mbere mu mateka
Novak Djokovic yageze muri 1/2 atsinze Carlos Alcaraz
Alexander Zverev azahura na Djokovic muri 1/2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .