00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheikh Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 April 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ari Perezida w’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abana gukina Umupira w’Amaguru “Ijabo Ryawe Rwanda”, yongeye gutorerwa kuriyobora mu myaka itanu iri imbere nyuma yo kugirirwa icyizere ku bwiganze bw’amajwi 100% mu matora yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 2022.

Abanyamuryango 125 ni bo bitabiriye Inteko Rusange yabereyemo amatora muri Kigali Convention Centre. Babanje kugaragarizwa ibikorwa byagezweho na Komite yayoboraga kuva mu 2017 no guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko shingiro kugira ngo ajyane n’amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na gahunda zo guteza imbere umupira mu bakiri bato.

Muri iyi nteko rusange yemerejwemo ko ingengo y’imari y’igenamigambi ry’imyaka itanu izaba ingana na miliyoni 319 Frw, hakiriwe abanyamuryango 10 bashya mu gihe kandi hirukanywe burundu abandi umunani kubera amakosa yabo yagaragajwe.

Ingingo yari itegerejwe na benshi yari amatora ya Komite Nyobozi izayobora Ijabo Ryawe Rwanda mu myaka itanu iri imbere aho ku mwanya wa Perezida hiyamamaje Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ayobora iri huriro.

Sheikh Habimana wari umukandida rukumbi, yari yatanze urutonde rwa 18 bazakorana mu myanya itandukanye ndetse bagiriwe icyizere ubwo uyu mugabo yatorwaga ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Nyuma yo kongera gutorwa, yavuze ko mu myaka itanu yari amaze ari umuyobozi, yaharaniye ko Ijabo Ryawe Rwanda itera imbere nubwo hari abamuharabitse, abandi baramutuka kubera iri huriro.

Ati “Ntorwa nta kintu na kimwe nahawe uretse agatabo ka sheke iriho ubusa n’ibirarane muri banki. Ni cyo kintu natangiriyeho mu Ijabo Ryawe Rwanda, ariko uyu munsi mfite ibikorwa 22 bishinze, nakoze mu myaka itanu ishize. Mu itangazamakuru, bariya bavuga baharabikaga umuntu batazi ibyo ari byo.”

Abajijwe icyatumye yongera kwiyamamaza kandi hari byinshi byamwitambitse, Sheikh Habimana Hamdan yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Nizeyimana Olivier, no kuba Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, amaze iminsi asura amarerero atandukanye, biri mu byamuteye gufata iki cyemezo.

Ati “Nyuma yo guhura n’ingorane nyinshi z’abanyamuryango nasanze bamwe baramenyereye kwitwara uko babishaka, nahuye n’ikibazo cy’abakoraga buri wese ku giti cye uko abishaka, guhuza abantu bangana gutya byatwaye imyaka itatu.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yo guhura n’ibyo bibazo, nahuye na Perezida mushya wa FERWAFA na Komiseri [ushinzwe Iterambere] twemeranywa ubufatanye, ibyo byampaye imbaraga. Minisitiri wa Siporo amaze iminsi asura amarerero yo mu Ijabo Ryawe Rwanda, ni imbaraga zinyereka ko ibyo dukora babyumva. Ngomba kubishimangira, nkakomeza ibyo natangiye.”

Uyu muyobozi yongeyeho ku mu byo bagiye gukora harimo gushyiraho uburyo “système” bwo gukurikirana abana banyura mu marerero agize Ijabo Ryawe Rwanda, gutegura amarushanwa ya buri cyumweru mu turere (zone), akahava ajya ku rwego rw’intara (league) buri mezi atandatu no kwitabira andi ategurwa na FERWAFA.

Ijabo Ryawe Rwanda rigizwe n’abanyamuryango basaga 200 ariko abagombaga kwitabira inteko itora ni 167 kuko hari abahagaritse ibikorwa byabo kubera ingaruka za COVID-19.

Abagize Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatanu

Perezida: Sheikh Habimana Hamdan

Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George

Visi Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin

Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco: Musanganwa Christine

Visi Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel

Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude

Umunyamabanga Mukuru: Mutezinka Prisca

Umubitsi Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin

Komiseri w’Ababyeyi: Nisingizwe André

Komiseri w’Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine

Komiseri w’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori: Mutuyimana Sophie

Komiseri w’Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel

Komiseri w’Imibereho myiza n’Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum

Komiseri w’Itangazamakuru: Tegabanze Eric

Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally

Komiseri w’Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux

Komiseri wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua

Komiseri w’Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel

Komiseri wa Komisiyo y’Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric

Sheikh Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda
Iyi Nteko Rusange yabereye muri Kigali Convention Centre
Sheikh Habimana Hamdan yatowe ku bwiganze bw'amajwi 100%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .