00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona ya Handball izatangira mu mpera za Gashyantare

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 Gashyantare 2023 saa 08:44
Yasuwe :

Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore izatangira ku wa 25 Gashyantare 2023.

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 4 Gashyantare, ni bwo muri Hilltop Hotel habereye Inteko Rusange ya Ferwahand yarebeye hamwe gahunda zaranze umwaka wa 2022 no gutegura uwa 2023.

Ni inama yari iyobowe na Perezida w’iri Shyirahamwe, Twahirwa Alfred, watangiye agaragaza ko umwaka wa 2022 wababereye mwiza kuko ari bwo bakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse akanitabira umukino wa Shampiyona Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18 muri BK Arena.

Intego za mbere z’iyi nama zari ukuganira kuri raporo y’ibikorwa bya 2022, raporo y’umutungo, ibikorwa biteganyijwe mu 2023, kwemeza abanyamuryango bashya ndetse no kuvugurura amategeko.

Umunyamabanga mukuru w’iri Shyirahamwe, Tuyisenge Pascal, yagaragaje gahunda y’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023, harimo gahunda yo kuzamura impano z’abakiri bato, kongera umubare w’ibibuga by’umwihariko bijyanye n’igihe no kwitabira amarushanwa arimo n’Igikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 19 kizabera muri Croatia.

Umubitsi w’iri Shyirahamwe, Niyomutuye Marie Chantal, na we yagejeje ku nteko rusange ibirebana n’umutungo. Bishimiye ko wacunzwe neza kuko nta mwenda iri shyirahamwe ribereyemo uwo ari we wese.

Inteko Rusange kandi yigiye hamwe uko izategura kuzakira Igikombe cya Afurika cy’abakuru giteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu 2026.

Barebeye hamwe kandi uko abaterankunga bakwiyongera mu rwego rwo kwagura ubushobozi bw’uyu mukino, kongera ibikorwaremezo by’umwihariko inyubako zisakaye, kuko byagaragaye ko ihari yo ku Kimisagara yatangiye kuba nto.

Mu rwego rwo kunoza uko uyu mukino wajyana n’igihe, yagaragaje ko hari gutegurwa amahugurwa azahabwa abasifuzi ndetse no kuzageza uyu mukino mu bigo by’amashuri kurusha uko bikorwa muri iki gihe.

Ishuri ryisumbuye rya St Paul Muko ryo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, ni ryo ryakiriwe nk’umunyamuryango mushya w’iri Shyirahamwe, rikazatangirana n’ikipe y’abagabo.

Abanyamuryango bemeje ko hatagize igihinduka, itangira rya Shampiyona ya 2023 ryazaba tariki ya 25 na 26 muri Gashyantare 2023.

Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwabashije gufasha uyu mukino ukazamuka ku rwego rw’igihugu ndetse u Rwanda rukawumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Imikino Nyafurika twakiriye muri Kanama na Nzeri 2022, yadufashije kumenyakinisha uyu mukino haba mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Turashimira Perezida wa Repubulika ku rugwiro yatweretse muri ririya rushanwa ndetse no kuba yaremeye kuzadushyigikira mu iterambere rya Handball y’u Rwanda, afatanyije na Minisiteri na yo dushimira cyane.”

Mu mwaka wa 2022, ikipe y’Igihugu y’Ingimbi y’abatarengeje imyaka 18 yabonye itike y’Igikombe cy’Isi, iy’abatarengeje 20 yegukana umwanya wa gatatu ku rwego rwa Afurika mu irushanwa riherutse kubera i Brazaville.

Inteko Rusange ya FERWAHAND yemeje ko Shampiyona ya Handball izatangira tariki 25 na 26 Gashyantare 2023
Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred, yashimiye ubuyobozi bw'igihugu ku buryo bushyigikiye iterambere rya Handball
Umunyamabanga wa Ferwahand, Tuyisenge Pascal, ageza ku banyamuryango ishusho y'ibikorwa byagezweho n'ibiteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023
Niyomutuye Marie Chantal, ushinzwe Imari muri FERWAHAND yagaragarije abanyamuryango ishusho y’umutungo wakoreshejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .