00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona ya Billard mu Bagore igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 13 March 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba shampiyona y’umukino wa Billard izakinwa by’umwihariko n’ab’igitsinagore mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Iyi Shampiyona yiswe Ladies Tournament Pool table izakinirwa kuri Signal Game Zone ku Kicukiro nkuko byari byagenze mu ya mbere yabaye umwaka ushize, ihuze abarenga 100 b’igitsinagore.

Mu gihe ubusanzwe, umukino wa Billard mu Rwanda ukunze guharirwa abagabo, abategura aya marushanwa bahisemo gutangiza n’ahuza abagore aho intego ari ukuzohereza abazahagararira u Rwanda mu mahanga.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa tariki ya 29 Werurwe 2025 ribere Kicukiro Centre, aho uzegukana igikombe azahembwa ibihumbi 250 Frw, uwa Kabiri ahabwe 150 000 Frw na ho uwa gatatu ahabwe ibihumbi ijana.

Ibi bihembo bikaba byazamuwe ugereranyije n’iby’umwaka ushize ubwo iyi shampiyona yakinwaga bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Murekatete Edissa ni we wari wegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma Uwase Isabella mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Kellia Umukundwa.

Irushanwa riheruka rikaba ryari ryakinwe mu kwezi k’Ukuboza 2024, aho kuri gahunda ari uko rizajya riba buri mezi mu rwego rwo gufasha abagore kurushaho kugira ubumenyi n’ubuhanga muri uyu mukino.

Murekatete(hagati) yari yahize bagenzi be mu irushanwa nk'iri ryabaye mu Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .