Iyi Shampiyona yiswe Ladies Tournament Pool table izakinirwa kuri Signal Game Zone ku Kicukiro nkuko byari byagenze mu ya mbere yabaye umwaka ushize, ihuze abarenga 100 b’igitsinagore.
Mu gihe ubusanzwe, umukino wa Billard mu Rwanda ukunze guharirwa abagabo, abategura aya marushanwa bahisemo gutangiza n’ahuza abagore aho intego ari ukuzohereza abazahagararira u Rwanda mu mahanga.
Irushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa tariki ya 29 Werurwe 2025 ribere Kicukiro Centre, aho uzegukana igikombe azahembwa ibihumbi 250 Frw, uwa Kabiri ahabwe 150 000 Frw na ho uwa gatatu ahabwe ibihumbi ijana.
Ibi bihembo bikaba byazamuwe ugereranyije n’iby’umwaka ushize ubwo iyi shampiyona yakinwaga bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Murekatete Edissa ni we wari wegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma Uwase Isabella mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Kellia Umukundwa.
Irushanwa riheruka rikaba ryari ryakinwe mu kwezi k’Ukuboza 2024, aho kuri gahunda ari uko rizajya riba buri mezi mu rwego rwo gufasha abagore kurushaho kugira ubumenyi n’ubuhanga muri uyu mukino.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!