Shampiyona y’abagore muri Handball yatangiye ES Kiziguro inyagira UR Remera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore mu mukino wa Handball yatangirijwe mu Karere ka Gatsibo, aho Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro yanyagiye Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera ibitego 31-9.

Iyi shampiyona yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020, itsinda rya mbere ryakiniye i Gatsibo, irindi rikinira mu Karere ka Nyamasheke mu gihe hari n’iryakiniye mu Karere ka Gicumbi.

Mu mukino wabereye mu Karere ka Gatsibo watangirijwemo iyi shampiyona ku mugaragaro, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye UR Remera ifite ibitego bitandatu mu gihe ES Kiziguro yari ifite ibitego 15.

Mu gice cya kabiri, ES Kiziguro yarushije cyane UR Remera aho yabonye ibitego 15 mu gice cya kabiri, mu gihe UR Remera yabonyemo ibitego bitatu.

Nyuma y’umukino, umutoza wa UR Remera, Hakizimana Célestin, yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye yazize kudakora imyitozo ihagije, aho abanyeshuri benshi bari mu biruhuko bakoze umwitozo umwe, ariko bizeye kwitwara neza mu mikino izakurikiraho.

Ati “Muri Kaminuza ntabwo byoroshye kubona abakinnyi benshi. Dufite abakinnyi bake ari nayo mpamvu ubona dukina igice cya mbere neza igice cya kabiri abana bakaruha tukabura ababasimbura gusa tugiye gukaza imyitozo ubutaha tuzitwara neza.”

Umutoza wa ES Kiziguro, we yavuze ko bagize intangiriro nziza ariko ngo n’intego yabo muri uyu mwaka ni ugutwara igikombe cya shampiyona. Yavuze ko ibyangombwa byose babifite birimo ikibuga cyiza, abakinnyi beza ndetse n’ubundi bufasha burimo ubw’akarere n’ikigo cy’ishuri.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Utabarutse Théogène, yavuze ko muri uyu mwaka bifuza kugira amakipe arenga 30 muri shampiyona aho azajya akinira mu matsinda atatu.

Yavuze ko icyo bishimira ari uko amenshi mu makipe bafite ari ayo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza.

Ati “Uyu munsi turishimira ko amakipe yo muri kaminuza yagarutse, nibura umwana azajya arangiza amashuri yisumbuye akomeze gukina no muri kaminuza, ubu nibura nibazajya bakina amarushanwa mpuzamahanga bazajya baba bafite imyitozo myiza.”

Utabarutse yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka bayishyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo abagore bitabire cyane kandi banakine ku rwego ruri hejuru.

Mu yindi mikino yabaye hirya no hino mu gihugu, ISF Nyamasheke yatsinze ES Mudasomwa 30-3, inatsinda IPRC Karongi ibitego 17-8; UR Rukara yatsinze IPRC Karongi ibitego 8-6 naho TTC de la Salle itsinda Falcons ibitego 23-27.

Ikipe y'Abagore ya UR Remera muri Handball
Abakinnyi ba ES Kiziguro bafite icyizere ko bazatwara igikombe cya Shampiyona
Umutoza wa UR Remera, Hakizimana Célestin aganiriza abakinnyi be
Abakinnyi ba UR Remera banyuzagamo bagasatira
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Utabarutse Théogène, avuga ko uyu mwaka Shampiyona y'Abagore yashyizwemo ingufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .