Imikino ya ½ yabereye mu Karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru kuva ku wa Gatandatu, isozwa ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023.
Ku munsi wa mbere, imikino yatangiye itinze kubera ibikorwa by’Umuganda rusange, itarasojwe ikinwa ku Cyumweru kuva mu gitondo cya kare.
Amakipe 10 niyo yakinnye ½ mu byiciro byose. Mu bagabo hitabiriye Gasabo, Gisagara, Kirehe, Rutsiro, Rulindo, Rubavu, Nyagatare, Musanze, Kayonza na Karongi.
Mu cyiciro cy’abagore hahatanye Rubavu, Ngoma, Nyanza, Bugesera, Gicumbi, Kirehe, Kayonza, Muhanga, Musanze na Nyamasheke.
Aya makipe ni yo yahatanye ahatanira kugera mu cyiciro cya nyuma kiganisha ku kumenya uzegukana Shampiyona ya Sitball.
Uyu mukino mu busanzwe, ukinwa buri kipe ihura n’indi hakarebwa iyitwaye neza mu gutsinda imikino myinshi, ikaba ari yo iyobora izindi ku rutonde rusange. Iyo amakipe anganyije imikino yatsinze, harebwa ikinyuranypo cy’umubare w’ibitego.
Buri kipe yagaragaje ko yiteguye cyane ndetse zinagaragaza guhangana gukomeye, ku buryo ikinyuranyo cy’imikino batsinze kitari kinini cyane ku buryo kubona ikipe zijya guhatanira umwanya wa mbere bigorana.
Nubwo byagoranye ariko, amakipe yo mu Karere ka Musanze yagaragaje kwitwara neza muri iyi mikino kubera ko yatsinze imikino myinshi, byari byoroshye guhita umenya ko ziza kuza mu makipe atanu ya mbere agomba gukomeza.
Mu bagabo Musanze yatsinze imikino yayo yose ndetse harimo na Gasabo yanyagiye ibitego 32-16, ariyo ibitse igikombe kiri gukinirwa.
Muri Shampiyona ya Sitball iheruka ya 2021/2022, ikipe y’Intwari za Gasabo mu bagabo ni yo yegukanye iki gikombe, ariko ubu yabuze mu makipe azakina imikino ya nyuma. Ikipe ya Bugesera na yo yegukanye icyo mu bagore ntiyabashije kubona itike.
Amakipe yabashije kuba muri atanu ya mbere mu bagabo ni Musanze, Rutsiro, Karongi, Rulindo na Gisagara. Mu bagore hakomeje Musanze, Kirehe, Nyamasheke, Rubavu na Gicumbi.
Ababashije kugera ku mikino ya nyuma bazahura hagati yabo tariki ya 1 Mata 2023 mu Karere ka Nyarugenge, bahatanire Igikombe cya Shampiyona igeze mu mpera zayo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!