00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona igeze aharyoshye: Amakipe ahataniye Igikombe muri Sitball yamenyekanye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 Mutarama 2023 saa 11:24
Yasuwe :

Imikino ya Sitball muri Shampiyona ya 2022-2023 yageze aho rukomeye kuko iya ½ yasize hamenyekanye amakipe azahatanira umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore.

Imikino ya ½ yabereye mu Karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru kuva ku wa Gatandatu, isozwa ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023.

Ku munsi wa mbere, imikino yatangiye itinze kubera ibikorwa by’Umuganda rusange, itarasojwe ikinwa ku Cyumweru kuva mu gitondo cya kare.

Amakipe 10 niyo yakinnye ½ mu byiciro byose. Mu bagabo hitabiriye Gasabo, Gisagara, Kirehe, Rutsiro, Rulindo, Rubavu, Nyagatare, Musanze, Kayonza na Karongi.

Mu cyiciro cy’abagore hahatanye Rubavu, Ngoma, Nyanza, Bugesera, Gicumbi, Kirehe, Kayonza, Muhanga, Musanze na Nyamasheke.

Aya makipe ni yo yahatanye ahatanira kugera mu cyiciro cya nyuma kiganisha ku kumenya uzegukana Shampiyona ya Sitball.

Uyu mukino mu busanzwe, ukinwa buri kipe ihura n’indi hakarebwa iyitwaye neza mu gutsinda imikino myinshi, ikaba ari yo iyobora izindi ku rutonde rusange. Iyo amakipe anganyije imikino yatsinze, harebwa ikinyuranypo cy’umubare w’ibitego.

Buri kipe yagaragaje ko yiteguye cyane ndetse zinagaragaza guhangana gukomeye, ku buryo ikinyuranyo cy’imikino batsinze kitari kinini cyane ku buryo kubona ikipe zijya guhatanira umwanya wa mbere bigorana.

Nubwo byagoranye ariko, amakipe yo mu Karere ka Musanze yagaragaje kwitwara neza muri iyi mikino kubera ko yatsinze imikino myinshi, byari byoroshye guhita umenya ko ziza kuza mu makipe atanu ya mbere agomba gukomeza.

Mu bagabo Musanze yatsinze imikino yayo yose ndetse harimo na Gasabo yanyagiye ibitego 32-16, ariyo ibitse igikombe kiri gukinirwa.

Muri Shampiyona ya Sitball iheruka ya 2021/2022, ikipe y’Intwari za Gasabo mu bagabo ni yo yegukanye iki gikombe, ariko ubu yabuze mu makipe azakina imikino ya nyuma. Ikipe ya Bugesera na yo yegukanye icyo mu bagore ntiyabashije kubona itike.

Amakipe yabashije kuba muri atanu ya mbere mu bagabo ni Musanze, Rutsiro, Karongi, Rulindo na Gisagara. Mu bagore hakomeje Musanze, Kirehe, Nyamasheke, Rubavu na Gicumbi.

Ababashije kugera ku mikino ya nyuma bazahura hagati yabo tariki ya 1 Mata 2023 mu Karere ka Nyarugenge, bahatanire Igikombe cya Shampiyona igeze mu mpera zayo.

Ikipe ya Musanze yerekanye ko ikomeye mu mikino yo gushaka itike yo kujya ku mikino ya nyuma
Ikipe ya Rulindo yishimiye kubona itike yo gukomeza mu mikino ya nyuma
Gisagara ni iya gatanu mu makipe azahatanira igikombe
Musanze yakinnye imikino ya nyuma ituje kuko yari yamenye ko ifite amahirwe yo kuzamuka
Kirehe yitwaye neza ibona itike yo guhatanira umwanya wa mbere mu bagore
Uyu mwaka wa 2022-2023 ntiwahiriye ikipe ya Gasabo muri Sitball
Gasabo yitwaye neza umwaka ushize, yabuze itike yo kuzahatanira igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .