00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena Williams ashobora gusubukura gukina Tennis

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 04:07
Yasuwe :

Rurangiranwa mu mukino wa Tennis, Serena Williams, yatangaje ko amahirwe yo kugaruka mu kibuga ari menshi cyane nyuma y’ukwezi asezeye gukina nk’uwabigize umwuga.

Ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yamamazaga ibikorwa bye, Serena yavuze ko amahirwe yo kugaruka mu kibuga ari menshi.

Yagize ati "Sinasezeye, amahirwe yo kugaruka ni menshi ushobora kuza iwanjye ukareba, mfite ikibuga. Ntabwo nari nabitekerejeho neza, umunsi wakurikiye nagiye mu kibuga gukora imyitozo nibuka ko nta rushanwa mfite, numvise bindemereye."

Serena yakomeje avuga ko agomba gushaka uko ahuza ubuzima bwo gukina ndetse n’urugo.

Tariki 2 Nzeri 2022 mu mukino yatsinzwemo na Ajla Tomljanovic muri US Open, ni bwo uyu mugore w’imyaka 40 yatangaje ko asezeye ku gukina Tennis nk’uwabigize umwuga.

Serena yatangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga mu 1995. Yakinnye imikino 859, yatwaye Gland Slam 23, imidali ine ya zahabu mu mikino olempike ndetse yamaze ibyumweru 319 ari nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino.

Indi nkuru wasoma: Mu marira menshi Serena Williams yasezeye kuri Tennis

Serena Williams agiye kugaruka muri Tennis nyuma y’ukwezi asezeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .