Scarlett Hale yabaye umusifuzi ukiri muto usifuye imikino mpuzamahanga ubwo ku myaka 18 yasifura imikino umunani mu irushanwa ryo Kwibuka Women T20 ryegukanywe n’u Rwanda mu mwaka wa 2023.
Yasifuyemo imikino umunani harimo n’umukino wa nyuma ubwo Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Cricket yegukanaga Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gutsinda iya Uganda ku kinyuranyo cya ’wickets’ esheshatu.
Uyu wahoze ari umukinnyi muri Basingstoke Cricket Club, yatangiye gusifura umukino wa mbere afite imyaka 12. Ubusanzwe Scarlett yatangiye gukina Cricket afite imyaka umunani ariko aza kugira ikibazo cy’imvune cyatumye amara umwaka adakina, nibwo yinjiye mu by’ubusifuzi.
Uyu yaje gukomereza amasomo ye muri Millfield School in Street aho yayashoje ku myaka 19 atsinze ku rwego rwo hejuru nyuma, agira “Distinction” mu masomo yo kwihangira umurimo azwi nka Enterprise na Entrepreneurship yo mu ishami rya BTec yigagamo.
Scarlett Hale yasifuye imikino yo Kwibuka muri Kamena umwaka ushize, nyuma yo kuza mu Rwanda muri Gashyantare 2023 akaza guhabwa ubutumire bwo kugaruka mu mpeshyi uwo mwaka ari na bwo yaje gusifura.
Uyu nyuma yo kurangiza amasomo agiye kwerekeza mu gihugu cya Australia aho azamara umwaka asifura anakina, nyuma akazanakomereza muri New Zealand.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!