Iri rushanwa ngarukamwaka ryabereye kuri Kigali Golf Club ku wa Kane, tariki 2 Mutarama 2024.
Ritegurwa n’abahoze ari abakozi ba MTN ariko rikitabirwa n’abandi batandukanye. Muri uyu mwaka, abarenga 170 ni bo barikinnye mu byiciro bitandukanye birimo abatangizi, abakuru n’abasheshe akanguhe mu bagabo n’abagore.
Rwiyamira David yahize abandi mu bagabo agira amanota 72, mu gihe Mugeni Lynda yabaye uwa mbere mu bagore n’amanota 75. Ni mu gihe mu bakuru barengeje imyaka 55, Ntambara Joseph yahize abandi n’amanota 40.
Mu bandi bitwaye neza, abagore bo ku rwego rwo hejuru (0-18) bayobowe na Mugeni Lynda wagize amanota 75 anganya na Murekatete Alphonsine na Stella Matutina.
Mu bagore bagitangira bari mu cyiciro (19-36), bayobowe na Nimbona Nadege wagize amanota 46, Mary Mwangi wagize 42 ndetse na Irene Wanjiku wabaye uwa gatatu n’amanota 40.
Ni mu gihe mu cyiciro cy’abagabo bari ku rwego rwiza (0-9) hatsinze Muigai James wagize amanota 71, anganya na Byusa Marcel wamukurikiye ndetse na Anton Larsen wagize amanota 74.
Mu bindi byiciro byahembwe birimo abateye agapira kakagera kure ndetse n’abagatereye hafi.
Abahize abandi mu batereye agapira kure ni Anton Larsen wabaye uwa mbere mu bagabo, Akanigi Melissa mu bagore ndetse na Ntambara Joseph mu bakuze.
Ni mu gihe Murangira Kenneth mu bagabo, Muvuna Media mu bagore ndetse na Ntambara Joseph mu bakuze, bahize abandi mu gutsindira hafi (begereye umwobo).
Imyaka iri gukabakaba 20, MTN itera inkunga amarushanwa atandukanye ya Golf.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!