Rwanda Mountain Gorilla Rally ni rimwe mu masiganwa y’imodoka aba buri mwaka ndetse ari ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka (ARC).
Ingengabihe ya ARC ya 2025, yemerejwe i Kigali ku wa 11 Ukuboza 2024, igaragaza ko isiganwa rya mbere ari Safari Rally Kenya izaba tariki ya 20-23 Werurwe.
Hazakurikiraho Pearl of Africa Rally yo muri Uganda izaba muri Gicurasi tariki ya 9-11.
Iryo siganwa rizakurikirwa na Rally International du Burundi iteganyijwe tariki ya 15-17 Kanama.
Nyuma y’ukwezi kumwe ni bwo hazaba Rwanda Mountain Gorilla Rally izasoza umwaka w’amasiganwa y’imodoka muri Afurika tariki ya 12-14 Nzeri 2025.
Karan Patel watwaye isiganwa ryo mu Rwanda, ni we watwaye Shampiyona Nyafurika ya 2024, yari iya kabiri yikurikiranya yegukanye.
Patel ni Umunya-Kenya wa gatandatu umaze kwegukana Shampiyona Nyafurika nyuma Carl Tundo (2021), Manvir Bryan (2017, 2018, 2019), Don Smith (2016), Jaspreet Chatthe (2015) na David Horsey (1984).
Biteganyijwe ko ingengabihe ya Shampiyona y’Igihugu izatangazwa muri Mutarama 2024 nk’uko bisanzwe bigenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!