00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro na Musanze zegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Sitball ya 2024/25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 March 2025 saa 10:05
Yasuwe :

Ikipe ya Rutsiro mu Bagabo n’iya Musanze mu Bagore, zombi zegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Umukino wa Sitball yasojwe tariki ya 1 Werurwe 2025.

Imikino ya nyuma y’iyi Shampiyona yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera aho yari yitabiriwe n’amakipe atanu mu bagabo ndetse n’atanu mu bagore, yose yahuye hagati yayo.

Mu mikino yabaye mu bagore, Musanze yatsinze Ruhango amanota 28-19, itsinda na Kicukiro amanota 27-16 mu gihe Gicumbi yatsinze Kamonyi amanota 32-22, itsinda Ruhango 23-16 naho Kicukiro itsinda Kamonyi 26-19.

Mu bagabo, Musanze yatsinze Kayonza amanota 33-20, Rutsiro itsinda Karongi 33-22 na Kayonza 31-21 mu gihe Karongi yatsinze Gasabo 31-23.

Nyuma yo guteranya amanota amakipe yagize mu mikino yabaye, Rutsiro yegukanye igikombe mu bagabo ibaye iya mbere n’amanota 12, ikurikirwa na Karongi yagize amanota 10.

Musanze yabaye iya gatatu n’amanota umunani, Gasabo iba iyakane n’amanota atandatu mu gihe Kayonza yabaye iya kane n’amanota ane.

Mu bagore, Igikombe cya Shampiyona cyegukanywe na Musanze yagize amanota 12, ikurikirwa Gicumbi yagize amanota 10, Kicukiro yagize amanota umunani, Kamonyi yagize amanota atandatu na Ruhango yagize amanota ane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .