Nyuma yo kuva mu biruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022 no gutangira uwa 2023, Shampiyona ya Rugby yakomeje hakinwa umunsi wa gatanu ari na wo wa nyuma w’imikino ibanza.
Uyu munsi waranzwe n’imikino itatu irimo ibiri yabereye mu Mujyi wa Kigali n’umwe wakiniwe mu Karere ka Kamonyi.
Mu Mujyi wa Kigali, ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru, Thousand Hills yahakiriye Muhanga Thunders, mu gihe Lion de Fer yisobanuraga na Kigali Sharks.
Mu Karere ka Kamonyi, Pumas Kamonyi yari yahakiririye Resilience yo mu Karere ka Rusizi.
Thousand Hills yatsinze Muhanga Thunders amanota 40 kuri 6, binayifasha kwicara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.
Lion de Fer yari itaratsindwa umukino n’umwe wa Shampiyona mbere yo gukina umunsi wa gatanu, yakomerejeho kuko nubwo yari yatezwe Kigali Sharks nk’iyayikoma mu nkokora, yashoboye gusimbuka uyu mutego, iyitsinda amanota 20-3 binayifasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.
Nubwo Lion de Fer yegukanye uyu mukino ariko ntiwayoroheye kuko mu gice cyawo cya mbere byari byananiranye, Kigali Sharks yari yihagazeho yinjizwa amanota atatu gusa.
Mu Karere ka Kamonyi, Pumas Kamonyi yagiye gukina umukino w’umunsi wa gatanu itarabona intsinzi n’imwe. Ntibyayiguye neza kuko yakomereje muri uyu mujyo, nyuma yo kuhasangwa na Resilience ikayihatsindira amanota 54-5.
Nyuma y’isozwa ry’imikino ibanza ku wa Gatandatu, urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruyobowe na Lion de Fer, ikurikiwe na Thousand Hills, Kigali Sharks ku mwanya wa gatatu, Muhanga ku wa kane, Resilience ku mwanya wa gatanu, mu gihe Pumas Kamonyi ari iya nyuma n’umwanya wa gatandatu.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izasubukurwa mu ntangiriro za Gashyantare. Icyo gihe, Muhanga Thunders izakira Pumas Kamonyi, Kigali Sharks yakire Resilience, mu gihe Lion de Fer izisobanura na Thousand Hills mu mukino w’ishiraniro.
Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku mukino wa Rugby wuje amacenga n’ubwenge, VAR, ndetse ugakinwa n’abafite ibigango.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!