Rafael Nadal wamamaye muri Tennis yegukanye umwanya wa gatandatu mu irushanwa rya Golf

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Nimero ya kabiri ku Isi muri Tennis y’abagabo, Rafael Nadal, yegukanye umwanya wa gatandatu mu irushanwa rya Golf ryabaye mu mpera z’icyumweru i Mallorca muri Espagne.

Rafael Nadal yitabiriye irushanwa rya Balearic Golf Championship nyuma y’igihe kitageze ku byumweru bibiri yegukanye Roland Garros ya 2020.

Uyu mugabo ukomoka muri Espagne, yitabiriye iri rushanwa yahuriyemo n’abandi bakinnyi 59 ba Golf, biganjemo ababigize umwuga.

Nadal w’imyaka 34, yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu gihe iri rushanwa ryegukanywe na Sebastian Garcia.

Mu gihe akina Tennis akoresha ukuboko kw’ibumoso, muri Golf akoresha ukuboko kw’iburyo. Uyu munya-Espagne si we mukinnyi wenyine wa Tennis witabiriye irushanwa rya Golf uyu mwaka kuko Ashleigh Barty na Mardy Fish begukanye ibikombe.

Nadal asanzwe afite impano yo gukina umupira w’amaguru, ndetse ubwo yari akiri umwana ni wo yakundaga kuwukina kurusha Tennis.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Nadal yatwaye French Open 2020 (Rolland Garros), agera ku gahigo ka Roger Federer ko kwegukana Grand Slam 20.

Biteganyijwe ko Nadal azagaruka muri Tennis akina irushanwa rya ATP Masters 1000 i Paris, aho tombola iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru i Vienne. Iri rushanwa rizitabirwa n’abarimo nimero ya mbere ku Isi, Novak Djokovic na nimero ya gatatu, Dominic Thiem.

Rafael Nadal yitabiriye irushanwa rya Golf i Mallorca muri Espagne
Nadal yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu irushanwa rya Golf
Nimero ya kabiri ku Isi muri Tennis, Rafael Nadal, acunga aho atera agapira muri Golf
Sebastian Garcia yegukanye irushanwa rya Balearic Golf Championship

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .