00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rafael Nadal yegukanye Australian Open akora amateka atarabaho muri Tennis

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Mutarama 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Umunya-Espagne Rafael Nadal yakoze amateka yo kugeza Grand Slam 21 nyuma yo kwegukana Australian Open kuri iki Cyumweru aho yatsinze Umurusiya Daniil Medvedev wari wamubanje amaseti abiri.

Abifashijwemo n’abafana bari ku Kibuga cya Rod Laver Arena i Melbourne, Nadal usanzwe ari nimero ya gatandatu ku Isi yatsinze amaseti atatu ya nyuma kuri 2-6 6-7 (5-7) 6-4 6-4 7-5.

Nimero ya kabiri ku Isi, Daniil Medvedev wegukanye US Open, yabanje gutsinda amaseti abiri ya mbere ndetse byashobokaga ko yakwegukana irushanwa rya kabiri rikomeye.

Nadal w’imyaka 35 yahabwaga amahirwe kuva iri rushanwa ritangiye nyuma y’uko Novak Djokovic yangiwe kurikina kubera kutikingiza COVID-19 nk’uko amategeko yo muri Australia abisaba.

Yakoze ibyasaga n’ibidashoboka kuri bamwe ubwo yavaga inyuma agatsinda amaseti atatu imbere ya Medvedev w’imyaka 25.

Nadal yaherukaga kugira imvune y’ikirenge yatumye amara amezi arindwi adakina mu 2021 mu gihe kandi mu Ukuboza yanduye COVID-19.

Gutsinda umukino wo kuri iki Cyumweru wamaze amasaha atanu n’iminota 24 byatumye ageza ibikombe 21 by’amarushanwa akomeye “Grand Slam”, arusha kimwe Umunya-Serbia Novak Djokovic n’Umusuwisi Roger Federer.

Daniil Medvedev yari yabanje gutsinda amaseti abiri ya mbere
Rafael Nadal yishyuye amaseti abiri yari yatsinzwe, atsinda n'iya gatanu bimuhesha kwegukana Australian Open kuri iki Cyumweru
Rafael Nadal yakoze amateka yo kwegukana Grand Slam ya 21, arusha imwe Djokovic na Federer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .