Nadal w’imyaka 36 yavuze ko yagizweho ingaruka n’imvune yakinanye ariko atari asanzwe yumva ububabare nk’ubwo yagize kuri uyu wa Gatatu.
Ati “Ndizera ko idatuma mara hanze y’ikibuga igihe kirekire. Ikibazo si ugukira gusa. Ni imbaraga zose ukoresha kugira ngo wongere gusubira ku rwego rwiza.”
Yakomeje agira ati “Nanyuze mu bihe nk’ibi inshuro nyinshi mu rugendo rwanjye rwo gukina kandi niteguye gukomeza kubikora. Ndatekereza ari uko, ariko ntabwo byoroshye.”
Uyu Munya-Espagne watwaye Australian Open iheruka ndetse akaba amaze kwegukana ‘Gland Slam’ 22, yavuze ko adashobora kwibagirwa ibimubayeho kuko ari ubwa mbere avuye mu irushanwa rikomeye hakiri kare kuva asezerewe mu ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa ribera i Melbourne mu 2016.
Ati “Sinavuga ko bitanyangije mu mutwe muri aka kanya kuko naba ndi kubeshya. Gusa byari ibyumweru bitatu byiza mu bijyanye n’imyitozo.”
Nadal yarushwaga iseti ndetse yasabye akaruhuko mbere y’uko ava mu kibuga kugira ngo yitabweho n’umuganga akomeze gukina.
Yavuze ko “buri gihe” yumvaga yarekera gukina ariko atashakaga kuva mu kibuga asezeye burundu.
Rafael Nadal yaherukaga kwikura muri ½ cya Wimbledon mu mwaka ushize nyuma yo kugira igikomere ku nda.
Iyo mvune ni yo yatumye anasezererwa mu ijonjora rya kane rya US Open atsinzwe na Frances Tiafoe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!