Police na Dream Team mu makipe yegukanye irushanwa rya Beach Handball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Police HC na Dream Team ni yo yegukanye irushanwa rya Beach Handball ryabereye mu karere ka Rubavu, ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu, mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri, mu cyiciro cy’abagabo bakuru, hari bitabiriye amakipe icyenda arimo Police, Gicumbi, UR Huye ,UR Nyagatare, UR Nyarugenge, UR Gikondo, ES Kigoma na UR Remera.

Aya makipe yose yari yagabanyijwe mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere ryayobowe na Police ihigitse UR Remera, UR Huye na UR Nyagatare.

E.S Kigoma yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri, iza imbere ya Gicumbi, UR Gikondo na UR Nyarugenge.

Muri ½, Police yatsinze Gicumbi amanota 2-0 (15-13 na 15-14) na ES Kigoma itsinda UR Remera 2-0 (8 - 5 na 11 - 5)

Police yegukanye igikombe itsinze ES Kigoma amanota 2-0 (11-10 na 10-7) mu gihe Gicumbi yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera.

Mu cyiciro cy’abagore, irushanwa ryegukanwe na Kiziguro yatsinze UR Remera amanota 2-0 (9-5 na 11-4) mu gihe UR Rukara yabaye iya gatatu itsinze UR Huye.

Mu bakanyujijejo, mu bagabo, Dream Team yegukanye irushanwa hitabajwe penaliti nyuma y’uko yari yanganyije na Winners inota 1-1 (5-4 na 12-13), itsinda 5-3.

Mu bakiri bato (abatarengeje imyaka 18) bakinnye ku wa Gatandatu, irushanwa ryegukanywe na Vison Jeunesse Nouvelle B mu bahungu n’abakobwa.

Umukino wa Beach Handball ukinwa mu bice bibiri, buri gice ugitsinze abona inota rimwe.

Iyo kipe itsinze igice kimwe indi igatsinda ikindi, icyo gihe amakipe aba anganyije hagaterwa penaliti. Ikipe yitwaye neza, niyo iba itsinze uwo mukino.

Dream Team ni umwe mu makipe yatwaye iri rushanwa
Handball ikinirwa ku mucanga ijya gusa neza n'isanzwe ariko yo ikinwa mu bice bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza