Police Handball Club yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR Handball Club

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Police Handball Club yegukanye Igikombe cy’Intwari 2019 itsinze APR Handball Club ibitego 29 kuri 28, mu irushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru, ryaberaga mu Karere ka Gicumbi.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri, ryahuhuzaga amakipe 11 yose akina shampiyona y’u Rwanda y’uyu umukino w’amaboko uzwi ku izina rya Handball.

Ibitego byinshi bya Police Handball Club byatsinzwe na CPL Mutuyimana Gilbert, Tuyishime Zachalie na Rwamanywa Viateur.

Umutoza w’iyi kipe IP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko nk’abakinnyi bakiriye neza intsinzi kandi nk’urwego rushinzwe umutekano, bishimiye kuba begukanye igikombe kitiriwe intwari zitangiye u Rwanda.

Ati “Nk’abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda, urwego rushinzwe umutekano w’igihugu, biradushimishije cyane kandi birarushaho kudufasha kwibuka intwari zitanze kugira ngo igihugu cyacu kibe kigeze aho kiri uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko iki gikombe babonye kibimburiye ibindi bizatwara muri uyu mwaka w’amarushanwa mu mukino wa Handball nk’uko mu mwaka ushize byagenze.

Ati ”Iki ni igikombe cya mbere dutwaye kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, kiraduha imbaraga zo gukomeza guhatanira ibindi bikombe bizakinirwa muri uyu mwaka nabyo tukazabitwara nk’uko umwaka ushize byagenze.”

IP Ntabanganyimana yashimiye ubwitange bwaranze abakinnyi muri iri rushanwa ariko cyane cyane ashimira ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Polisi y’u Rwanda idahwema kubatera inkunga yose ishoboka kugira ngo bakomeze kwesa imihigo.

Iki gikombe cy’intwari n’ubundi cyari gifitwe n’iyi kipe ya Police Handball Club kuko ari nayo yacyegukanye umwaka ushize.

Iyi kipe kandi imaze kuba ubukombe kuko imaze imyaka myinshi ari yo yegukana igikombe cya shampiyona ya Handball mu Rwanda ndetse n’andi marushanwa atandukanye.

Mu makipe 11 yari yitabiriye iri rushanwa, Polisi Handball Club yabaye iya mbere itwara igikombe, APR Handball Club iba iya kabiri naho iya gatatu iba Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ryo mu karere ka Ruhango.

Ikipe ya Police Handball Club yishimira igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza