Police Hand ball club igitwaye cyaba ari igikombe cya munani . Irashaka kwisubiza iki gikombe kuko ari yo ifite igiheruka cyabaye mu mwaka wa 2019, ari nabwo iyi shampiyona iheruka gukinwa mbere yo guhagarara bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Imikino ibiri ya nyuma isigaye izahuza Police Hand ball club na Gicumbi Hand ball club izabera mu mujyi wa Kigali, mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Umukino wa kabiri uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga. Polisi Hand ball Club iwutsinze yahita ihabwa igikombe cya shampiyona ya Hand ball 2022, kuko nta mpamvu yo gukina umukino wa gatatu uteganijwe kuba tariki ya 22 Nyakanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!