Iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri, ryitabirwa n’amakipe umunani arimo atanu y’abagabo n’atatu y’abagore, ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023.
Mu bagore, ryegukanywe na Kiziguro SS nyuma yo gutsinda ES Mukingi amanota 2-0.
Mu bagabo, irushanwa ryegukanywe na Police BHC ku nshuro ya karindwi, ikaba iya kane yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Vision Jeunesse Nouvelle amanota 2-0.
Ikipe y’Abashinzwe umutekano, yari yabanje gusezerera ES Kigoma iyitsinze amanota 2-1 [hitabajwe penaliti] mu mukino wa ½ utarayoroheye mu gihe Vision JN yakuyemo Tengo BHC iyitsinze 2-0.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, umutoza wa Police BHC, Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko bishimiye gutangira umwaka begukana igikombe, ariko yemeza ko bakibonye bigoye kuko amakipe bahuye afite abakinnyi bakomeye barimo n’abamenyereye gukinira ku mucanga.
Ati “Twongeye dutwara igikombe mu buryo bwikurikiranya ariko ntabwo byari byoroshye nk’uko mwabibonye. Amakipe yarakaniye, afite abakinnyi bakomeye. Muri ½, kugira ngo tubashe kurokoka twateye penaliti nabwo turusha ikipe igitego kimwe.”
Vision Jeunesse Nouvelle itozwa na Tuyishime Zacharie wahoze ari umukinnyi wa Police HC aho yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo n’icya Beach Handball mu 2021.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Twahirwa Alfred, yavuze ko bari gutekereza uburyo haboneka abakinnyi bazajya bakina uyu mukino wo ku mucanga gusa.
Ati “Irushanwa ryagenze neza kuko urwego rw’imikinire rwari hejuru. Twagize Imana noneho tubona n’imikino y’abakiri bato na bo bakina Beach Handball, ni ikintu gikomeye kuko no muri gahunda dufite ni uko tugira abakinnyi bihariye bakina iyi Handball yo ku mucanga gusa aho kugira ngo abakina isanzwe ari bo bajya baza hano gusa.”
Yongeyeho ko imwe mu mbogamizi zihari kuri uyu mukino ari ibibuga, ariko bari kuganira n’abafatanyabikorwa barimo Ishuri rya Kiziguro, Police HC, Vision Jeunesse Nouvelle n’Akarere ka Rubavu ku buryo haboneka ibibuga bakanafatanya mu iterambere rya Handball.
Ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, FERWAHAND iteganya ko muri Kamena uyu mwaka haba irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Beach Handball.
Ubwo habaga iri rushanwa, hakozwe n’amahugurwa y’ibanze ku batoza 35 b’umukino wa Handball yo ku mucanga, yamaze iminsi itatu abera i Rubavu.
Ibyo wamenya ku mukino wa Beach Handball
Umukino wa Beach Handball ni Handball ikinirwa ku mucanga. Uba ugizwe n’ibice bibiri, buri gice kikabarwa ukwacyo. Kugira ngo ikipe itsinde umukino isabwa gutsinda ibice bibiri (ikagira amanota abiri).
Buri gice cy’umukino kigomba kubona ugitsinze. Iyo kirangiye amakipe anganya habaho gutanguranwa igitego kimwe, Golden Goal.
Iyo buri kipe itsinze igice kimwe, indi igatsinda ikindi, buri imwe igira inota rimwe. Icyo gihe, haterwa penaliti eshanu kuri buri kipe.
Iyo birangiye amakipe anganyije, bakomeza gutera penaliti imwe imwe kugeza habonetse itsinze.
Mu kibuga, buri kipe iba igizwe n’abakinnyi bane barimo n’umunyezamu, mu gihe iminota ya buri gice cy’umukino itarenga 10.
Iyo umukinnyi atsinze igitego yikaraze [bigamije gushimisha abafana], kibarwamo ibitego bibiri. Ni kandi bigenda iyo ari umunyezamu utsinze igitego.












Amafoto: FERWAHAND
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!