00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Taekwondo ku Isi agiye gusura u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 01:27
Yasuwe :

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino ya Taekwondo ku Isi, Dr. Chungwon Choue, agiye gusura u Rwanda, aho azanasura Mahama Taekwondo Academy, akanaganira n’inzego zitandukanye ku mishanga y’iterambere ry’uyu mukino.

Ni uruzinduko ruteganyijwe tariki 5-8 Gicurasi 2025, rugamije ahanini kumenya u Rwanda nk’uzaba arusuye bwa mbere no gusura umushinga ugamije imibereho myiza y’impunzi binyuze mu gukina Taekwondo, ukaba ari uwa Taekwondo Humanitarian Foundation (THF), Umuryango wegamiye kuri World Taekwondo.

Uwo mushinga ukorerwa mu nkambi ebyiri mu Rwanda, ugizwe na Mahama Taekwondo Academy mu Nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ndetse na Kiziba Taekwondo Academy mu Nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.

Ni umushinga watangiye mu 2016 ariko utangizwa ku mugaragaro ku wa 30 Werurwe 2017. Ubu mu nkambi zombi ubarirwamo abakinnyi ba Taekwondo 235 b’abahungu n’abakobwa mu byiciro by’imyaka ndetse n’imikandara bitandukanye.

Kuva uyu mushinga utangiye mu Rwanda, umukinnyi wa Mahama Taekwondo Academy, Hakizimana Parfait, yashoboye kuba umwe mu bagize ikipe y’Isi y’impunzi yitabiriye Imikino Olempike y’Abafite ubumuga yabereye i Tokyo mu 2021.

Uruzinduko rwa Dr. Choue kandi rushobora gutuma mu Rwanda hashyirwa ikigo Nyafurika cy’imyitozo ya Taekwondo, kizanategurirwamo Ikipe y’isi y’impunzi (World Refugee Team) izakina Imikino Olempike n’iya Paralempike izabera i Los Angeles mu 2028.

Dr. Chungwon Choue washinze Umuryango Taekwondo Humanitarian Foundation (THF) anabereye Umuyobozi Mukuru, afite imyaka 78 mu gihe amaze imyaka 22 ari Perezida wa World Taekwondo. Manda iheruka yayitorewe mu 2021 ku majwi 129 kuri 131.

Dr. Chungwon Choue uyobora World Taekwondo, agiye gusura u Rwanda
Umushinga wa Taekwondo Humanitarian Foundation (THF) ukorera mu nkambi ebyiri z'impunzi mu Rwanda
Hakizimana Parfait ari mu bafashijwe n'umushinga wa THF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .