Ku Cyumweru, Komite Olempike y’u Bubiligi yatangaje ko yikuye mu irushanwa nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo, Claire Michel, yafashwe n’uburwayi ariko ntihagaragajwe ubwo ari bwo.
Claire Michel w’imyaka 35, yarwaye nyuma y’uko yari yoze mu Mugezi wa Seine ku wa Gatatu mu irushanwa rya Triathlon ryahuje abagore aho yasoreje ku mwanya wa 38.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ababiligi rivuga ko amasomo y’ibiri kuba akwiye kugenderwaho mu gutegura amarushanwa y’Imikino Olempike itaha.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’u Busuwisi yasimbuje Adrien Briffod wavuye mu bagombaga kurushanwa kubera uburwayi. Umwanya we mu ikipe ihatana kuri uyu wa Mbere, wafashwe na Simon Westermann.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuvuzi muri Komite Olempike y’u Busuwisi, Hanspeter Betschart, yavuze ko batarabona neza niba uburwayi bwa Briffod bufite aho buhuriye n’amazi yo mu Mugezi wa Seine.
Amarushanwa ya Triathlon aheruka kuba ku wa Gatatu, yagombaga kuba ku wa Kabiri ariko yimurwa kubera umwanda ukabije wari mu mazi ya Seine.
Umusuwisi Julie Derron wegukanye umudali wa Feza mu bagore, yavuze ko kuba baroze muri uyu mugezi ari icyizere bagiriye abayobozi bavuze ko amazi yawo atekanye.
Imvura nyinshi yibasiye Umujyi wa Paris mu mpera z’icyumweru cyabangirije ikirangiye, yarogoye ibirori byo gufungura Imikino Olempike ndetse yanduza amazi y’Umugezi wa Seine uri kwifashishwa muri Triathlon.
Ibi byatumye imyitozo isubikwa iminsi ibiri ikurikiranye kuko ibipimo byafashwe byagaragazaga ko amazi atari meza ku buryo abakinnyi bayogamo.
Abakinnyi bakina Triathlon ku giti cyabo boze kilometero 1,5 mu mazi, basiganwa ku igare ibilometero 40 mbere yo gusiganwa ku maguru ibilometero 10.
Mu kurushanwa nk’ikipe, ibikinwa kuri uyu wa Mbere, buri gihugu kiraba gihagarariwe n’abakinnyi bane barimo abagabo babiri n’abagore babiri aho buri wese yoga metero 300, akagenda ku igare ibilometero 5,8 mbere yo kwiruka n’amaguru kilometero 1,8.
Nyuma y’iminsi icyenda imaze gukinwa mu Mikino ya Paris, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gifite imidali myinshi ya Zahabu (19), gikurikiwe n’u Bushinwa binganya iyo midali mu gihe u Bufaransa na Australie binganya imidali 12 ya Zahabu.
Kuri uyu wa Mbere, umunsi wa 10 kuva amarushanwa atangiye, harahatanirwa imidali 20 ya Zahabu.
Indi nkuru wasoma: Umusaruro w’Abanyarwanda mu Mikino Olempike ya Paris
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!