Alice Finot, yaje ku mwanya wa kane muri iri siganwa ryegukanywe n’umunya-Bahrain Winfred Yavi usanzwe ari we numero ya mbere ku isi, gusa aza guca agahigo ke ku giti cye nyuma yo gukoresha iminota umunani n’amasegonda 58,67.
Ubwo yari asoje gusiganwa, uyu mukobwa w’imyaka 33 yahise ahanga amaso muri Stade ni ko kubona aho umuhungu bakundana Bruno Martínez Bargiela ari, maze aramusanga aramuhobera mbere yo gupfukama akamusaba ko yakwemera ko bazabana.
Alice Finot akaba yaje gutangaza ko yari yavuze ko naramuka akoresheje ibihe biri munsi y’iminota icyenda ari buze gusaba umukunzi we ko yamubera umugabo cyane ko umubare icyenda ari umubare w’amahirwe kuri we kandi bakaba ari na yo myaka bamaranye.
Yakomeje agira ati: “Nge ntabwo nkunda gukora ibintu nkuko abandi babikora. Kubera ko atri yarabikoze, naje kuvuga nti ahari ni ahange ho kubikora.”
Umukunzi we akaba ngo yaje kumubwira “Yego” ari na ko abari muri Stade de France baje kubakomera amashyi banabifurize ishya n’ihirwe mu rugo rwabo.
Alice Finot na Bruno Martínez Bargiela babaye aba kabiri basabiye umubano mu mikino Olimpike iri kubera mu Bufaransa, nyuma y’Abashinwa babiri bakina Badminton Huang Ya Qiong na Liu Yuchen.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!